Yambaye T Shirt y’umukara, ikabutura y’umuhondo, n’ingofero y’umuhondo, ku kibuga cy’indege i Kanombe, Bahavu Janet, wamamaye muri sinema nyarwanda, yatangaje byinshi ku rugendo amazemo iminsi muri Koreya y’Amajyepfo.
Bhavu yaganiriye na Chita Magic ikorera kuri Youtube, avuga byinshi ku rugendo yagiriye muri koreya y’amajyepfo rugamije kwiga no kwagura imbib za sinema nyarwanda, ariko atanga n’ubutumwa bwo gukangurira abantu kuba hafi umugore wa Pastor Theogene Niyonshuti.
Nk’uko yabisonuriye umunyamakuru Bahavu yagize ati: "Ni urugendo navuga ko twari twagiye guhugurwa no kwiga gukora business muri sinema, mu kubyaza umusaruro ibyo dufit.
Umujyi wamamaye ku bijyanye no kuhakinira filime, kuko ku rwego rw’isi muri rusange ni ahantu hakiniwe filime zakunzwe kandi zinazwi cyane, twavuga nka Black Panter (2018), Project Wolf Hunting (2022), Decision to love (2018) n’izindi nyinshi cyane".
Ubwo basozaga ikiganiro, Bahavu yavuze ku rupfu rwa Pastor Theogene wishwe n’impanuka yabereye muri Uganda, yihanganisha umugore we aniyemeza kumusura. Bahavu yakomeje agira ati; "Habaye ibintu byinshi ntahari, ariko mu bibi no mubyiza dushime Imana, gusa ndongera nihanganishe madamu wa Pastor Theogene"
"Ni ukuri ukomera nta buryo dufite twabivugamo bushobora kugukomeza, gusa ukomere. Kandi namwe mwarakoze kuhaba narabikurikiye Imana ihe umugisha abari kumufasha, kuko akeneye ubufasha bwanyu cyane akeneye ubufasha bwacu, bigomba kunkundira nanjye nkamusura".
Pastor Theogene yishwe n’impanuka mu mpera za Kamena, 2023