× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Perezida Kagame akurikirwa na Israel Mbonyi mu bantu bazwi cyane mu Rwanda-Bulldogg

Category: Entertainment  »  June 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Perezida Kagame akurikirwa na Israel Mbonyi mu bantu bazwi cyane mu Rwanda-Bulldogg

Umuhanzi nyarwanda mu njyana ya Rap, Ndayishimiye Malik Betrand uzwi nka Bull Dogg, yahamije ko nta wundi Munyarwanda uzwi n’abantu benshi kurusha Perezida Paul Kagame n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi ku izina rya Israel Mbonyi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo na Instagram kuri uyu wa 23 Kamena 2024, Ndayishimiye Malik Betrand uzwi nka Bulldog na Kemozera mu buhanzi, yatangaje ko abandi baba bigiza nkana iyo bavuga ko bazwi, ndetse arenzaho ko ibyo baba barimo atabizi.

Yavuze ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uri no kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu ihera mu wa 2024 ikagera mu wa 2029, ari we cyamamare gihagarariye abandi agira ati: “Papa Yvan (Perezida Paul Kagame afite umwana witwa Yvan) aradufite. Ni we cyamamare gikomeye (mu Rwanda).”

Kemozera yakomeje avuga ko abandi baba bikina kandi ko atazi ibyo baba barimo agira ati: “Abandi muba muri kwikina, sinzi ibyo muba murimo.”

Icyakora ntiyavuze ko nta wundi muntu uzwi n’abantu benshi cyane mu Rwanda, ariko n’uwo yakurikijeho yavuze ko amugwa ku gatsintsino, bikaba byumvikana ko na we asa n’utazwi ugereranyije na Perezida Kagame, cyane ko iyo Abanyarwanda bashaka kuvuga ko umuntu akurikira undi mu myanya bavuga ko agwa mu ntege, aho kuvuga ku gatsintsino.

Kemozera (Bulldog) yagize ati: “Cyakoze mu Gihugu umugwa ku gatsintsino ni Mbonyicyambu.” (Mbonyicyambu Eric Israel ni yo mazina ya nyayo ya Israel Mbonyi).

Abantu batandukanye bashyigikiye ibyo Kemozera yavuze, bagaragaza ko na bo bemeranya na we ijana ku rindi, aho bamwe bagize bati: “Icyiza ni uko wowe n’ikinyoma mwaciye ukubiri” mu rwego rwo kumwereka ko ibyo yavuze ari ukuri.

Icyakora, hari abandi bagaragaje ko Mbonyicyambu azwi ariko ko atarenza abandi barimo Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bikoresha Igifaransa.

Ku rundi ruhande, Israel Mbonyi ari mu Banyarwanda bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho kuri Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 614, mu gihe kuri YouTube akurikirwa n’abarenga kuri miliyoni, akaba umuhanzi wa kabiri waciye aka gahigo nyuma ya Meddy na we uramya Imana binyuze no mu ndirimbo.

Si ibyo gusa kandi, Israel Mbonyi afite indirimbo zarebwe inshuro zibarirwa mu mamiliyoni, aho uteranyije umubare uri kuri YouTube urenga miliyoni 214, bikaba akarusho ko muri iyi myaka ibiri ishize ndetse n’uyu turimo ari we muhanzi wo mu Rwanda uri kumvikana mu bihangano byambukiranyije imipaka birimo indirimbo "Nina Siri" yarebwe inshuro zirenga Miliyoni 50, Nitaamini yarengeje miliyoni 20, Sikiliza yarengeje miliyoni 8, n’izindi zarebwe n’amamiliyoni muri iki gihe.

Kuri Perezida Paul Kagame we birumvikana nka Perezida, kuko abantu bose bo mu Gihugu bamuzi, ugashyiraho n’isi yose muri rusange, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga urugero nka Instagram akaba ahagarariye abandi Banyarwanda.

BulldoGg abona ko abandi bavuga ko bazwi mu Rwanda baba bikina uretse Papa Yvan (H.E Kagame) na Mbonyicyambu

Ni we ugwa ku gatsintsino ka Perezida Kagame mu kumenyekana mu mboni za Bulldog

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.