× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jeanne Nayo yasohoye videwo y’indirimbo “Nta Mpamvu” yari imaze imyaka ibiri hanze

Category: Artists  »  6 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Jeanne Nayo yasohoye videwo y'indirimbo “Nta Mpamvu” yari imaze imyaka ibiri hanze

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jeanne Dufashwanayo ukoresha amazina ya Jeanne Nayo mu buhanzi, yamaze gushyira hanze videwo y’indirimbo ye “Nta Mpamvu.”

Indirimbo “Nta Mpamvu” yari yasohotse mu majwi ku wa 14 Werurwe 2023, ikaba yarakomeje kwakirwa neza bitewe n’ubutumwa bwayo bwo guhumuriza no gukomeza imitima y’abantu. Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2025, nyuma y’imyaka irenga ibiri amajwi yayo akomeje gukundwa n’abatari bake ku rubuga rwa YouTube, yasohoye videwo yayo.

Jeanne Dufashwanayo yagiye agaragaza ko iyi ndirimbo ayikunda by’umwihariko, kubera ko yibutsa abantu ko mu bihe bikomeye nta mpamvu yo kwiheba, ahubwo ko bakwiye gukomeza kwizera Imana.

Mu butumwa bw’iyi ndirimbo, Jeanne ashimangira amagambo agira ati: “Nta mpamvu yo kurira, guhangayika cyangwa kwicira urubanza,” agaragaza ihumure rituruka ku kwizera ko Imana igenga byose kandi ikita ku bantu bayo.

Uyu muhanzikazi ukomoka mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi, yavuze ko “Nta Mpamvu” iri mu ndirimbo 16 amaze gushyira hanze mu rugendo rwe rwa muzika, nubwo atarashyira hanze album yuzuye. Yemeza ko gukora album biri mu mishinga ateganya kugeraho mu gihe kiri imbere, mu gihe azaba akomeje kwagura umurimo we w’ivugabutumwa binyuze mu muziki.

Jeanne Dufashwanayo ni we wandika indirimbo ze, akanaziririmba, aho ubutumwa bwe bushingiye ku guhumuriza ababaye no kubibutsa ko Imana ihora iri hafi y’abayiringiye.

Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo “Amahoro Arabuze”, yamumenyekanishije ku rwego runini, yasohotse ku wa 25 Nyakanga 2025, igakundwa cyane ku mbuga zitandukanye zirimo na YouTube. Izindi ndirimbo ze zirimo Umpe Amahoro, Izuba, Hari Umunsi, Ubushake Bwawe n’izindi.

Avuga ko impamvu aririmba ari ugusangiza abandi ihumure na we yanyuzemo. Ati: “Hari ubwo uba warahumurijwe n’Imana mu bihe bikomeye. Iryo humure sinumva ko nkwiriye kuryihererana. Iyo Imana impaye umugisha wo gukora indirimbo, mba numva ubwo butumwa ngomba kubunyuzamo.”

Mu gusoza, Jeanne Dufashwanayo yakomeje gushishikariza abakunzi b’umuziki we kumuba hafi, kumusengera no kumugira inama, ashimangira ko urugendo rwe rwa muzika ari urwo kubwiriza ubutumwa bw’amahoro n’ihumure. Yongeraho ko n’iyo amahoro yabura mu isi, Imana ifite ubushobozi bwo kuyasubiza mu mitima y’abayo.

Videwo y’indirimbo “Nta Mpamvu” ubu yamaze kujya hanze, yirebe kuri YouTube

Jeanne Dufashwanayo uzwi ku mazina ya Jeanne Nayo afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku mpera z’isi, binyuze mu bihangano bye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.