× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Madamu Jeannette Kagame yasangiye ibyishimo bya Noheli n’abana barenga 200

Category: Leaders  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Madamu Jeannette Kagame yasangiye ibyishimo bya Noheli n'abana barenga 200

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose byitegura kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, Madamu Jeannette Kagame yasangiye ibyishimo bya Noheli n’abana barenga 200.

Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 200 baturutse hirya no hino mu Gihugu, abasangiza ibyishimo by’uyu mwanya uba wihariye mu mwaka, aho uba ushingiye ku rukundo, gusangira no kwita ku bandi, indangagaciro zishingiye ku butumwa bwa Noheli.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025, kibera muri Village Urugwiro. Abo bana basabanye na Madamu Jeannette Kagame binyuze mu mikino itandukanye, berekana impano bafite zirimo kuririmba, kubyina n’ibindi bikorwa byagaragazaga ibyishimo n’impano z’abana. Ni umwanya wabaye uwo kwishima, guseka no kugaragarizanya urukundo.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko hatanzwe impano zitandukanye, anashimangira ko akanyamuneza kari kose, aho byagaragaraga ko abana bari bishimye cyane. Ibi byashimangiye ko mu bihe bya Noheli ari igihe cyo gusangira ibyishimo no kugaragarizanya urukundo, cyane cyane ku bana, kuko Noheli ari umwana uba wavutse, Yesu, uba uzirikanwa.

Noheli ni umunsi wibutsa Abakristo ivuka rya Yesu Kristo, Umukiza w’Isi, wazanye ubutumwa bw’urukundo, amahoro n’icyizere, abanje kuvuka ari umwana. Ni muri urwo rwego, ibikorwa byo kwegera abana, kubaha umwanya wo kwishima no kubaha impano, bihura n’umutima wa Noheli usaba abantu kwita ku bato no kubereka urukundo rw’Imana mu bikorwa.

Iki gikorwa, gisanzwe kiba buri mpera z’umwaka, cyitabiriwe kandi na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta.

Kuba abayobozi batandukanye bagira uruhare muri ibi bikorwa bigaragaza akamaro Igihugu giha imibereho myiza y’abana.

Mu gihe Noheli n’Umwaka Mushya bigenda byegereza, iki gikorwa cyabaye ishusho nziza y’uko umunsi w’ivuka rya Kristo ushobora kuba umwanya wo gukomeza kwigisha indangagaciro z’urukundo, kwitanga no gufashanya, bigahabwa abana nk’ishingiro ry’ejo hazaza harangwa n’ibyiringiro.

Madamu Jeannette Kagame yasangiye ibyishimo bya Noheli n’abana barenga 200

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.