× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Basezeranyijwe na Bishop Karemera, bahabwa Bibiliya n’Igitabo cy’Indirimbo: Injira mu bukwe bwa Kimenyi na Muyango

Category: Love  »  January 2024 »  Sarah Umutoni

Basezeranyijwe na Bishop Karemera, bahabwa Bibiliya n'Igitabo cy'Indirimbo: Injira mu bukwe bwa Kimenyi na Muyango

Kuwa Gatandatu tariki 06 Mutarama 2024 ni bwo umunyezamu Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine bakoze ubukwe bw’agatangaza, basezeranywa na Bishop Karemera Emmanuel wa Living Word Church Kanombe.

Kimenyi Yves, ni umukinnyi w’ibigwi bikomeye muri ruhago y’u Rwanda kuko yakinnye mu makipe akomeye arimo APR Fc, Kiyovu Sports na AS Kigali akirinira magingo aya. Akinira kandi Amavubi. Umugore we Muyango Claudine, akora ku Isibo Tv ariko akaba yaramamaye mu marushanwa y’ubwiza aho yabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019.

Nubwo aba bombi basanzwe babana ndetse bakaba bafitanye umwana, tariki 06 Mutarama 2024 nibwo bakoze ubukwe, aho mu masaha ya mu gitondo bakoze ubuhango wo gusaba no gukwa, hanyuma saa munani z’amanywa basezerana imbere y’Imana.

Basezeranyijwe na Bishop Karemera Emmanuel wa Living Word Church ifite icyicaro i Kanombe. Ni umuhango wabereye mu Busitani bwa Center Piece buri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Bishop Karemera yasabye aba bombi gukundana no gukunda Imana, anabibutsa ko mu rugo rwabo bakwiriye gushyira ku ruhande ibijyanye n’ubusitari.

Mu birori byo kwiyakira byabereye mu Busitani bwa Romantic Garden, bahawe impano zitandukanye zirimo inka, Bibiliya ndetse n’Igitabo cy’Indirimbo. Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare byinshi yaba abakinnyi, abahanzi na ba Nyampinga. Aline Gahongayire nawe yagaragaye yifuriza urugo rwiza Muyango Claudine n’umugabo we Kimenyi.

Mu byamamare byitabiriye ubu bukwe harimo Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Liliane, Miss Umunyana Shanitah, Mariya Yahani, Victor Rukotana, Jado Kabanda wabaye umujyanama wa Bruce Melodie akaba n’Umuyobozi mukuru wa Isibo TV Muyango Claudine akorera;

Umukundwa Cadette witabiriye Miss Rwanda, abakinnyi barimo Biramahire Abed, Nshuti Innocent wa APR FC, Nkinzingabo Fiston wa Mukura FC, Mugunga Yves ukinira Kiyovu FC, abakobwa bo muri Kigali Boss Babes n’umunyarwenya Zaba Missed Call.

Kimenyi Yves ukinira AS Kigali, akunze kwiragiza Imana. Mu bihe bishize mbere gato y’uko akora impanuka, yagaragaye apfukamye arimo gusenga ari mu kibuga. Icyo gihe yasangije abantu icyanditswe cyo muri Yesaya 14: 27 "Ubwo Uwiteka Nyiringabo yabigambiriye ni nde uzamuvuguruza, ukuboko kwe kurabanguye ni nde uzaguhina."

Basezeranyijwe na Bishop Karemera

Bakoze ibirori by’agatangaza mu bukwe bwabo

Muyango ku munsi w’ubukwe bwe

Ubwo bari bamaze gusezerana imbere y’amategeko

Kimenyi Yves akunze kwiragiza Imana mu bihe bitandukanye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.