× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hoziana choir iriteguye! Tujyane muri ’Bethlehem Evangelical Week’, icyumweru cyiharira ibikorwa by’indashyikirwa i Rubavu

Category: Choirs  »  November 2022 »  Nelson Mucyo

Hoziana choir iriteguye! Tujyane muri 'Bethlehem Evangelical Week', icyumweru cyiharira ibikorwa by'indashyikirwa i Rubavu

Icyumweru cy’ibikorwa by’ivugabutumwa cyitiriwe "Bethlehem Evangelical Week" ubwacyo kimaze kuba ubukombe ku bw’ibikorwa bishyigikira Itorero na Leta mu gufasha (Charity in Evangelism).

Iki cyumweru kirangwa n’Igiterane gitegurwa na Chorale Bethlehem yo muri Paroisse ya Gisenyi mu Itorero ADEPR rikorera mu Karere ka Rubavu. Iki giterane ni ngaruka mwaka kuko kiba buri mwaka mu kwezi k’Ukuboza kikamara icyumweru cyose.

Paradise imaze kumenya uburyo ibikorwa biba bihetse Bethlehem Evangelical Week ari indashyikirwa, yifuje mbere na mbere kumenya aho iki gitekerezo cyavuye n’abakigiramo uruhare.

Bwana Nizeyimana Alfred umuyobozi wungirije akaba ari nawe uyoboye Bethlehem muri iki gihe, yasobanuye byinshi kuri Bethlehem Evangelical Week ndetse aduha ishuho ya Bethlehem Evangelical Week iteganyijwe uyu mwaka.

Avuga ko nk’uko bisanzwe iki cyimweru cyiharira ibikorwa byo gufasha abatishoboye, imfubyi, abapfakazi. Yavuze ko bikorwa kuko ari rekomandasiyo ikomeye "dutegekwa n’ijambo ry’Imana".

Yagize ati "Murabizi ko itorero ryiza rinezeza Imana, ari irifasha abakene, imfubyi, abapfakazi n’imbohe". Yakomeje avuga ko muri iki cyumweru baririmba bakumva Ijambo ry’Imana ariko bakanongeraho ibikorwa biri sosiyali (Social).

Mu myaka yabanjirije iyi uhereye mu mwaka wa 2015 aho iki gitekerezo cyatangiriye mu iyerekwa ry’umuyobozi, icyo gihe hagiye hakorwa ibikorwa bitandukanye kandi byagize aho bivana abaturage bari bugarijwe n’ubukene ndetse Bethlehem Evangelical Week ishyigikira iterambere ku bantu biteza imbere.

Bwana Alfred Nizeyimana yakomeje avuga ko ubusanzwe intego nkuru ya Bethlehem ari ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo budakoza isoni.

Bethlehem Evangelical Week izaba kuva tariki 05 Ukuboza kugeza tariki 11 Ukuboza 2022. Ni icyumweru kizaba cyihariye yaba ku bikorwa cyangwa mu batumirwa. Muri iki cyumweru Chorale Bethlehem izakira Chorale Hoziana ndetse na Pastor Desiré Habyarimana n’umufasha we.

Intego y’uyu mwaka iboneka muri Yosuwa 24:15 “Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”

Uhawe ikaze muri Bethlehem Evangelical Week

Bethlehem Week ni ihishurirwa Imana yashyize mu bari abayobozi ba chorale muri 2015

Bethlehem Evangelical Week=Imirimo

Intego ya Bethlehem choir ni ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo

Banafasha abatishoboye muri Bethlehem Week

Nizeyimana Alfred, Umuyobozi wungirije wa Bethlehem choir

Indirimbo igezweho ubu muri Bethlehem

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana idakiranirwa ngo yibagirwe umurimo izabahembe ijuru mwicaranenayo mwese nka choir Bethelhem muzagire igiterane cyiza

Cyanditswe na: Habimana  »   Kuwa 04/11/2022 03:50

Imana idakiranirwa ngo yibagirwe umurimo izabahembe ijuru mwicaranenayo mwese nka choir Bethelhem muzagire igiterane cyiza

Cyanditswe na: jean baptiste Habimana  »   Kuwa 04/11/2022 03:49

Igiterane cyiza choir Hoizianna muhawe ikaze

Cyanditswe na: jean baptiste Habimana  »   Kuwa 04/11/2022 03:48

Imana idakiranirwa ngo yibagirwe umurimo izabahembe ijuru mwicaranenayo mwese nka choir Bethelhem muzagire igiterane cyiza

Cyanditswe na: jean baptiste Habimana  »   Kuwa 04/11/2022 03:47