× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ben & Chance basohoye indirimbo bise "Munda y’Ingumba" ishimangira imbaraga z’Uwiteka - VIDEO

Category: Artists  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ben & Chance basohoye indirimbo bise "Munda y'Ingumba" ishimangira imbaraga z'Uwiteka - VIDEO

Abaririmbyi bakomeye Pastor Serugo Benjmin n’umugore we Mbanza Chance bazwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Ben & Chance Ministry, bashyize hanze indirimbo nziza cyane bise "Munda y’Ingumba".

Ni indirimbo wumva ikarangira wumva ari bwo ugitangira kuyikumbura, mbese ni za ndirimbo bajya bavuga ngp zimara ’Megabytes’ bitewe n’ubuhanuzi bukubiyemo wumva ukagira ngo mbere yo kuyihimba bakurebye mu mutima.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Paradise.rw, Mbaza Chance yatangaje ko ubwo bandikaga iyi ndirimbo bashakaga kubwira abantu ko Imana ishobora byose.

Yagize ati: "Twashakaga kubwira abantu ko Imana ishoboye byose, cyane twibanda ku byo abantu bareba, uko abantu bareba si ko Imana ireba".

Yakomeje ati"Umuntu ashobora kureba umuntu w’ingumba akabona umugore aciye umuryango ndetse rimwe na rimwe bakaba babwira umugabo bati"Shaka undi mugore kuko uyu mugore aciye umuryango, nyamara Imana ikabona munda ye harimo ishyanga rikomeye kuko itareba nk’abana b’abantu kuko ibyo Ibona atari byo abana b’abantu babona".

Aha bashakaga kubwira abantu ko gukurikira Yesu atari ukwibeshya kandi ko Imana ishoboye byose, uko ibihe bimeze uyu munsi siko ejo bizamera, uyu munsi ushobora kubaho mu buzima bwiza, ejo ukaba mu buzima bubi, cyangwa ugahera mu bubi ejo ukaba mu buzima bwiza.

Muri iyi ndirimbo, hari aho Chance yumvikana avuga ati"Ni we uhindura amateka, uwari umushumba akaba umwami, nta na kimwe kimunanira, agenga ibihe, niwe wimura abatware, akimika abandi mu gihe cye".

Ben nawe mu ijwi rifite imbaraga ati"Ntabwo twibeshye Yesu wacu ashoboye byose, ntabwo twibeshye, Imana twizeye ihindura ibihe....".

Aba baririmbyi barakunzwe cyane

Ni indirimbo yafashwe mu buryo bwa ’Live recording’ ari nabwo bugezweho, bwifashishwa n’abaramyi bakomeye ndetse na Israel Mbonyi ni bwo akoresha. Ni indirimbo ikoze mu buryo bwa gihanga yaba mu miririmbire n’imicurangire, bigaragara ko yabatwaye umwanya uhambaye ndetse n’ubushobozi buhanitse.

Ikindi, ni imyambarire y’akataraboneka aba baramyi ndetse n’ababafashije mu ndirimbo baba bambaye, aho ibara ry’umweru w’urwererane rijyanisha n’amatara y’aho yakorewe ubona bihuje injyana. Tubibutse ko igitaramo baheruka gukora cyabereye muri CLA Nyarutarama mu mpera za 2022.

Ben na Chance ni Couple imaze igihe kitari gito mu kuramya no guhimbaza Imana. Aba baramyi basengera mu itorero rya Foursquare riyoborwa na Bishop Dr. Masengo Fidele. Aba baramyi bamenyekanye mu itsinda rya Alarm Ministry, batangiye kuririmba ku giti cyabo mu mwaka wa 2016, bivuze ko bamaze hafi imyaka 7 nk’Itsinda rigizwe n’umugore n’umugabo.

Ubwo twabazaga Chance ibanga bakoresheje kugira ngo uyu munsi babe bagifite imbaraga ndetse n’ibyiringiro byo kuzakomeza gukorera umurimo w’Imana hanwe nk’itsinda, yasobanuye ko nta rindi banga uretse kubahana.

Yagize ati"Icya mbere duhuza muri byinshi kandi turumvana cyane. Iyo turi mu muziki, kubera ko Ben afite uburambe buruta ubwanjye, ndamwubaha cyane, yambwira ari aha kora gutya nkamwubaha, kandi nanjye namubwira nti aha ndumva byagenda gutya nawe akanyumva. Ibi bikaba bisobanuye ubwuzuzanye hagati y’iyi couple nk’ibanga ryo kuramba no kurambira mu murimo w’Imana".

Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi ndirimbo zabo zakunzwe n’abatari bakeya. Imwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane ni iyitwa "Amarira" maze kurebwa n’abantu barenga 1 Million kuri channel yabo yitwa "Ben & Chance Ministry". Aba baramyi kandi bakaba baritabiriye ibitaramo bikomeye mu bihe bitandukanye.

Ibara ry’umweru rirababera cyane

Le 20/05/2018 bakoze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album yabo ya mbere bise "Izina rya Yesu Rirakomeye". Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel aho bari batumiyemo Aline Gahongayire, Bigizi Gentil, Healing worship Team na Alarm Ministries.

Ikindi gitaramo cy’amateka kitazibagirana kuri aba bahanzi, ni icyiswe "Igicaniro" cyabereye mu rusengero rwa New life Bible Church aho bahuriyemo na Christo Ndasingwa. Icyo gitaramo cyari cyateguwe na Player House iyoborwa na Kavutse Olivier.

Icyo gihe abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’imiririmbire yuzuye ubuhanga bw’iyi couple, mu ndirimbo zifite amagambo akomeye kandi atanga ubutumwa bw’agakiza. Abantu biganjemo urubyiruko babafashije kuririmba zimwe mu ndirimbo zikunzwe n’abatari bakeya zirimo inkuru, Amarira ya yohana, Urupfu ndetse n’izindi.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yabo nshya, Chance yatangaje ko uyu muryango urimo gukora izindi ndirimbo aho bitegura gushyira hanze undi muzingo usanga izamuritswe mbere, kandi indirimbo zose zikazaba ari ’Live recording.

Ben na Chance kuri ubu bafitanye abana batatu.

Ukurikira Channel yabo ya Youtube ntiwagira irungu

RYOHERWA N’INDIRIMBO "MUNDA Y’INGUMBA" YA BEN & CHANCE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.