× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ben na Chance batumiye Papi Clever & Dorcas, Aime Frank na Savant Ngira mu gitaramo "Yesu Arakora"

Category: Artists  »  November 2022 »  Sarah Umutoni

Ben na Chance batumiye Papi Clever & Dorcas, Aime Frank na Savant Ngira mu gitaramo "Yesu Arakora"

Tariki 11/12/2022 ni itariki ukwiriye kwandika ahantu kandi ukajya uhora uyizirikana bitewe n’amateka avuguruye azandikwa kuri uyu munsi mu gitaramo cya Ben na Chance.

Ben & Chance bamamaye mu ndirimbo "Yesu Arakora", bageze kure imyiteguro y’igitaramo "Yesu Arakora Live Concert" batumiyemo Papi Clever & Dorcas, Aime Frank na Savant Ngira. Amakuru Paradise.rw ifite ni uko hari n’abandi bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo ariko bataratangazwa amazina.

Magingo aya hari abahanzi bamaze kumenyekana bazaririmba muri iki gitaramo. Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 11/12/2022. Aho iki gitaramo kizabera ndetse n’amatike yo kwinjira ntabwo biratangazwa, gusa amakuru atugeraho ni uko nabyo bizamenyekana mu minsi ya vuba.

Ben na Chance bavuga ko biteguye cyane kuramya no guhimbaza Imana muri iki gitaramo ushobora kuvuga ko ari cyo cya mbere bakoze ari itsinda rihamye. Ni na cyo cya mbere bakoze nyuma y’uko Ben [Serugo Benjamin] yimitswe akagirwa Pasiteri mu rusengero rwa Fousquare Gospel Church.

Ben na Chance ni rimwe mu matsinda y’abashakanye bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda (Gospel couples). Iri tsinda riri mu yabimburiye ayandi, rizwi ku rwego rwiza kandi ryibiseho abafana benshi mu Rwanda no hanze yarwo.

URUGENDO (JOURNEY) RWABO MU MUZIKI

Habayeho umunsi umwe Imana ishimangiza isezerano ry’umugisha kuri bo, ikora ikintu gifatika mu buzima bwabo, biva mu magambo biba ubuhamya, byongera kuva ku kubivuga no guhamya gusa, bahinduka ubuhamya ubwabo nabo ati "Yesu arakora".

Paradise.rw yanyujije amaso mu nkuru ziheruka no ku magambo menshi abavugwaho, dusanga urugendo rukomeye banyuzemo bakorera Imana, tubona ko iri tsinda ritaririmba gusa ibyo ritekereje ahubwo riba rigerageza guha ishusho abakunzi baryo y’uko "dufite Imana ikora".

INDIRIMBO YABO "YESU ARAKORA"

Iyi ndirimbo ivugwamo inkuru, umubarankuru wa mbere (Chance) aririmba agira ati "Ninjye wa wundi wahoraga imbere yawe, nuzuye amarira, ngarutse gushima"

Umubarankuru wa kabiri (Ben) nawe yunga mu ry’umufasha we ati "Wowe wankuyeho isoni, wumvise gusenga kwanjye mu gikwiriye wampaye icyo nasabye".

YESU ARAKORA LIVE CONCERT

Nk’uko bakomeje kubitangaza, tariki 11 Ukuboza 2022 hazaba ibihe byo gusezera umwaka neza kuko Ben na Chance bahateguye igitaramo cy’amateka.

Ben na Chance bahaye Paradise.rw ishusho y’uko igitaramo cyabo kizaba kimeze. Bagarutse ku myiteguro mu buryo bwa tekinike, bavuga ko batangiye kwitegura ndetse bamaze no kumenya n’abahanzi bazafanya muri iki gitaramo nubwo bataragera igihe cyo kubashyira ahabona (Billboard).

Mu gushaka kumenya udushya muri iki gitaramo, Ben & Chance batangaje ko hateganyijwe ibishya byinshi. Chance yagize ati "Buri gihe tuba twifuza kurenga urwego turiho. Niyo mpamvu mpamya ko urwego rw’ibitaramo dukora biba bigomba kurenga urwego rw’ibyo duheruka".

Chance yakomoje kandi ku ishimwe riruta ayandi, avuga ko ari uko bamenye Kristo ndetse Imana ibaha urubyaro.

Kuba Ben [Serugo Benjamin] aherutse guhabwa inshingano z’ubushumba, aba baramyi bavuga ko ntacyo bizahungabanya ku muziki wabo kuko guhabwa inshingano ni "ibintu byuzuzanya kuko ibyo yari asanzwe akora ntabwo bijya kure y’inshingano [zo kuba Pasiteri].

Imyiteguro igeze kure!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.