Umuhanzi Sam Rwibasira, umuririmbyi muri New Melody Choir igizwe n’ibyamamare mu muziki wa gospel, yasohoye umuzingo w’indirimbo zisingiza Imana yise "The Conquerors".
Paradise yaganiriye na Sam Rwibasira binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ku rukuta rwe rwa WhatsApp, adutangariza byinshi ku muziki we na Album ye nshya.
Yagize ati: “Iyi album yitwa The Conquerors. Iri mu Cyongereza no mu Gitaliyani, igizwe n’indirimbo 12. Ntuye mu gihugu cy’u Butaliyani, ari na ho nayisohoreye.”
Sam Rwibasira ni umwe mu bahanzi bize umuziki mu Ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo. Kuri ubu abarizwa mu gihugu cy’u Butaliyani, aho akomereje ivugabutumwa binyuze mu bihangano agenda akorera ku mugabane w’u Burayi.
Avuka mu muryango w’abatambyi. Umubyeyi we ni Rev. Dr. Rwibasira Vincent usengera muri Bethesaid Holy Church. Ni umuryango wahiriwe n’impano yo kuririmba, kuva ku mwana mukuru kugeza ku muto, nk’uko byagaragaye mu bukwe bwa murumuna we Mugisha Daniel, aho bene se bamuririmbiye kakahava.
Sam Rwibasira yavukiye mu muryango ukijijwe, urimo abavandimwe bose bafite impano yo kuririmba. Agira ati: “Navukiye mu muryango w’abaririmbyi. Natangiye kuririmba nkiri umwana muto, kuko nta mateleviziyo yabagaho ngo aturangaze; twahugiraga mu kuririmba.”
Yayoboye itsinda ry’abaramyi mu itorero rya Bethesaid Holy Church ku cyicaro gikuru. Agira ati: “Nakuriye mu nzu y’Imana, aho nayoboye worship time mu rusengero rwa Bethisad Holy Church.”
Uyu muhanzi wize mu Ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo yatangaje ko ubu ari gukora cyane kugira ngo yamamaze ubutumwa bwiza bw’Ubwami.
Ubwo aherutse mu Rwanda, Sam Rwibasira yasusurukije abitabiriye ubukwe bw’umuvandimwe we Mugisha Daniel, anasogongeza abari bahari indirimbo ziri kuri uyu muzingo (album) yise The Conquerors.
Sam Rwibasira yashyize album nshya yise The Conquerors
Album yose yayishyize muri video imwe iteranyije! Wayumva unyuze hano