× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Birababaje: Abagore babiri barwaniye mu rusengero bapfa umugabo

Category: Amakuru  »  11 February »  Sarah Umutoni

Birababaje: Abagore babiri barwaniye mu rusengero bapfa umugabo

Uwo mugore uvuga ko yibwe umugabo, ngo yinjira muri urwo rusengero yari afite umujinya mwinshi n’uburakari, yinjira avugira hejuru asakuza, avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu usenga wo muri urwo rusengero, agira ingeso nk’iyo yo kwiba abagabo b’abandi.

Abwira abakirisitu barwo ko nibatamwereka uwo Sarah, adasohoka muri urwo rusengero nubwo byagenda bite, kuko yumva ashaka kumubona kubera ukuntu yamubabaje.

Urwo rusaku yari afite n’ukuntu yinjiye bitunguranye, ngo byatumye umwigisha wari uri imbere y’abakirisitu yigisha ijambo ry’Imana, ahita ahagarika gahunda zose, kugira ngo abanze yumve uko ikibazo cy’uwo mugore kimeze.

Uwitwa Mercy Akinyi, umwe mu bakirisitu bari bahari uwo mugore warakaye ahagarika gahunda zose z’urusengero, yabwiye ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya, ko babonye yinjira mu rusengero batamenye aho aturutse ariko aza arakaye cyane.

Yagize ati “Yagaragaraga ko afite uburakari bwinshi, atangira kubaza igituma umugore wo muri urwo rusengero yaramwibye umugabo we. Hanyuma atangira kutubwira ko ataza gutuza kugeza igihe tumwerekera Sarah".

Kubera ko uwo mugore yakomezaga gusohora ibitutsi bikomeye aho mu rusengero adatuza, uwo Sarah wavugwaho kwiba umugabo w’abandi, ngo yarahagurutse arasohoka ajya hanze, ahindura imyenda yari yambaye, asigarana iyo yumva yangushye kuri we, yatuma ashobora kurwana neza.

Mercy Akinyi yagize ati “Sarah yarasohotse yiyambura ikanzu ye, asigarana imyenda yumva imworoheye kurushaho. Ibyo birangiye, yaraje akubita ingumi uwo mugore wari ufite uburakari bwinshi, hanyuma imirwano itangira ubwo, abo mu rusengero ndetse n’abaruturiye bari aho bashungereye, bumiwe gusa”.

Ati "Uwo mugore wavugaga ko yibwe umugabo, agikubitwa ingumi ya mbere n’uwo Sarah, yahise yururutsa umwana yari ahetse amwicaza hasi, hanyuma atangira gukubita Sarah ingumi hafi ku mubiri wose aho ashyikiriye. Ikindi uwegeraga wese ashaka gukiza, uwo mugore yahitaga amukubita ingumi agasubira inyuma”.

Akinyi yavuze ko uwo mugabo watumye abo bagore baza kurwanira mu rusengero, atigeze agaragara aho, ariko umugabo wa Sarah we ngo yarimo areba iyo mirwano yitaruye adashaka kwegera aho barwanira.

Gusa, ngo iyo mirwano yamaze iminota micyeya, maze uwo mugore wari waje afite ubukari bwinshi amaze gukubita uwo Sarah bihagije, ngo yahise ahagarika maze afata umwana we, aramuheka yurira moto, ahita yisubirira iwe mu rugo.

Sarah we ngo yasigaye aho hasi agaragurika, afite ikimwaro n’isoni, hanyuma abagore bamwe biyemeza kumufasha bakamujyana iwe mu rugo. Ubuyobozi bw’aho hantu ndetse na Polisi, ngo bahageze basanga intambara irangiye.

Ivomo: Kigali Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nasaba ko abagabobose bacinyuma abagore ko babireke kukonibobanyirabayazana ikindi uwomugore nawe utinyuka gutwara umugabowabandi azihane yesu amubabarire

Cyanditswe na: mwiriwe nitwa Mbarushimana J D   »   Kuwa 14/02/2025 09:41

Igitekerezo natanga nuko nabwira Abagabo baca inyuma abagorebabo bakihana kuko Umugabo waciye inyuma umugore niwe wateje ayomakimbirane yose

Cyanditswe na: mwiriwe nitwa Mbarushimana J D   »   Kuwa 14/02/2025 09:39