× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubwitabire bw’abadiyasipora bwarijije Apostle Mignonne amarira y’ibyishimo muri All Women Together 2024

Category: Amakuru  »  August 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ubwitabire bw'abadiyasipora bwarijije Apostle Mignonne amarira y'ibyishimo muri All Women Together 2024

Apostle Mignonne Alice Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’Uhagarariye Umuryango wa Gikristo wa Women Foundation Ministries, yishimiye ko Abadiyasipora bitabiriye igiterane cya All Women Together 2024.

Abadiyasipora bagera ku 1286 bo mu bihugu bitandukanye, bitabiriye iki giterane ngarukamwaka cyabaye ku nshuro ya 12, ni ukuvuga kuva ku wa 6 kugera ku wa 9 Kanama 2024, ibintu byakoze ku mutima wa Apostle Mignonne.

Abo badiyasipora bari baturutse mu bihugu hafi 50 byo hanze y’u Rwanda birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u Bwongereza, Poland, Kenya, Uganda, Cameroon, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, DRC, Burundi, Canada, Ethiopia, u Bubiligi, Suwede, u Budage;

U Bushinwa, u Butaliyani, Mozambike, Australia, Congo Brazaville, Malawi, Mali, Senegal, Zambia, Austria, Misiri, Gabon, Ghana, u Buyapani. Nigeria, u Burusiya, Togo n’ibindi bihugu.

Mu giterane, nyuma yo kubasaba guhaguruka, Apostle Mignonne yababwiye ko ari beza agira ati: “Muri beza, muri abo kwizerwa, muri imfura, muri abana b’Imana, muri abantu Imana yatuboneye.” Yagarutse ku bwitabire bwabo agira ati: “Mundebere aho turi huzuye abadiyasipora. Mbega byiza. Twagize abadiyasipora 1286 ubariyemo n’abagabo. Ni ukuri twatewe iteka duhabwa umugisha.”

Yabasabye kwicara anababwira ko abakunda cyane agira ati: “Nimwiyicarire, gusa muge mumenya ko mbikundira.” Iki giterane cy’iminsi ine cyabereye muri Kigali BK Arena, gitegurwa n’Umuryango wa Gikristo wa Women Foundation Ministries. Aba badiyasipora baturutse muri ibi bihugu bacumbikiwe i Kigali na Women Foundation Ministries muri Hoteli enye, kabone nubwo bafie ubushobozi bwo kwicumbikira.

All Women Together Conference yatangijwe mu mwaka wa 2011. Women Foundation Ministries ni umuryango washinzwe na Apostle Mignonne Kabera Alice mu 2006, ukaba wubaka abagore n’abakobwa mu nzira z’agakiza, mu mitima no mu buryo bw’ibikorwa bifatika.

Abadiyasipora 1286 bo mu bihugu hafi 50 bari bitabiriye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.