× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Daniella yibarutse impanga

Category: Artists  »  12 March »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuramyi Daniella yibarutse impanga

Koze Daniella umwe mu baramyi bakunzwe mu gihugu cy’u Burundi amaze kwibaruka impanga.

Amakuru Paradise ikesha Mugisha Patient umwe mu ba Producers bakomeye i Burundi, avuga ko ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri uyu muramyi yibarutse impanga (amahasha mu kirundi).

Koze Daniella yigaruriye imitima y’abakunzi ba Gospel ahanini bitewe n’ijwi ryiza akaba n’umwe mu baramyi beza ku ruhimbi.

Yamamaye mu ndirimbo zirimo "Te amo’’ ikaba yaranatumye akora urugendo rwo kwamamaza iyi ndirimbo (media tours) mu Rwanda aho benshi bamumenye bitewe na video yakwirakwijwe ubwo yahuriraga kuri micro na Divine Nyinawumuntu baririmbana indirimbo ’’Mpa amavuta’’ ya James na Daniella.

Daniella kandi akaba yarakoze indirimbo nziza nka ’’Narahabaye’’ na ’’Unyibuke’’ zimwe mu ndirimbo zifite amashusho meza yatunganyijwe na Producer Mugisha Patient uzwi ku izina rya For Sure aho kuri ubu yimuriye ibikorwa bye mu gihugu cy’u Rwanda akaba atuye i Kagugu.

Tubibutse ko uyu muramyi yakoze ubukwe mu mwaka wa 2024 bubera mu gihugu cy’amavuko i Burundi.

Reba indirimbo ’’Unyibuke’’ ya Koze Daniella

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.