Redenti Illemuscus ni umutwe w’abaririmbyi bakorera i Rusororo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Redenti Illemuscus yanditswe ku itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Gako, mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Rusororo.
Redenti Illemuscus bateguje indirimbo nshya yitwa "Nebukadinezali", izakurikirwa n’amashusho yayo mu kwezi gutaha mu umwaka wa 2024. lbihangano by’iyi korali birakundwa cyane kuko biba bikoranye ubuhanga ndetse n’amajwi meza.
Redenti Illemuscus ni tsinda ryatangiye mu kwezi kwa 12 (UKuboza) muri 2019 - ni bwo ryashinzwe. Nk’uko izina ryabo Illemoscus ribisobanura, ni abaririmbyi biyemeje gukora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu kuririmba, bakaba baratangiye ari abaririmbyi 12 none ubu bakaba bamaze Kuba 18.
Nk’ uko Jean Luc Uwiduhaye, umutoza w’iri tsinda yabitangarije Paradise, yagize ati "Twararebye dugasanga ari ngombwa ko hatangizwa itsinda nk’iryo ryiganjemo abakiri bato rizajya rikorera mu ntara yose aho gukorera ku itorero rimwe gusa kugira ngo barusheho gusakaza ubutumwa bwiza ku bantu b’Imana".
Redenti Illemuscus babarizwa i Rusororo, gusa nubwo babarizwa aho ariko ntabwo iririmbamo abaririmbyi bo kuri iryo torero gusa ahubwo umwizera wese ubarizwa mu Badive yemerewe kuba yayiririmbamo.
REBA INDIRIMBO Y’ABA BARIRIMBYI YITWA "UMUSAMARIYA"