× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubutumwa bw’ihumure no kwihana! Ibidasanzwe ku ndirimbo nshya ‘Hembura’ ya Galed Choir

Category: Choirs  »  April 2025 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ubutumwa bw'ihumure no kwihana! Ibidasanzwe ku ndirimbo nshya ‘Hembura' ya Galed Choir

Galed Choir, itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo z’agakiza ryo muri ADEPR Nyakabanda-Kicukiro, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yitwa "Hembura" y’amashusho aryoheye ijisho.

Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwa muri ADEPR Nyakabanda-Kicukiro ryasohoye indirimbo nshya yitwa "Hembura", ishingiye ku nkuru yo muri Nehemiya 1:1-8. Iyi ndirimbo, iri kumwe n’amashusho yayo meza, itanga ubutumwa bw’ihumure, kwihana no gusubizwaho n’Imana.

Amagambo y’iyi ndirimbo "Hembura" akomoka ku nkuru ya Nehemiya, umugabo wamenye ko Yerusalemu yasenyutse, akababara cyane, akarira, akiyiriza ubusa, agasenga Imana ngo igirire imbabazi abantu bayo kandi iyubake bundi bushya. Uyu murongo werekana ukuntu Nehemiya yari afite umutima wita ku gihugu cye n’ukwizera gukomeye mu masezerano y’Imana.

Binyuze muri iyi ndirimbo, iri tsinda ry’abaririmbyi ryifuza kwibutsa abantu imbaraga z’isengesho, ukwihangana no kwizera Imana mu bihe bigoye.

Erneste Rutagungira, umuyobozi uhagarariye iryo tsinda, aganira na Paradise yagize ati: “Twizeye ko Hembura izakora ku mitima ya benshi kandi ikabatera gukomeza gushaka Imana mu bihe bikomeye, nk’uko Nehemiya yabigenje.”

Iri tsinda, rizwiho indirimbo zo guhimbaza zuzuye ihumure n’ubutumwa bukomeza imitima, rikomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Gikristo haba mu Rwanda no hanze yarwo. Indirimbo yabo nshya ubu iraboneka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no ku masoko y’indirimbo zo kuri murandasi.

Ku bantu bashaka guhabwa ihumure rishingiye ku Mana, Hembura ni indirimbo ikwiye kumvwa, kuko itanga ubutumwa bw’ihumure no gusubizwamo imbaraga n’Imana mu bihe bigoye.

Fata umwanya muto wumve iyi ndirimbo, ubone ihumure rituruka ku Mana

Galed Choir, itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo z’agakiza ryo muri ADEPR Nyakabanda-Kicukiro, rizwiho indirimbo zo guhimbaza zuzuye ihumure n’ubutumwa bukomeza imitima

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nukuri ubutumwa muduha mwebwe choral galed buradufasha cyane mukomereze aho buratwubaka tukubakika natwe tukhbaka abandi,🙏🏼🙏🏼
Kandi koko abantu b’Imana nibaca bugufi Blakemere kumva Ijambo ry’Imana nayo izabumvira iri mwijuru ibababarire ibyaha byabo🙏🏼🙏🏼
Twongere twibuke ineza yimana kd urfatiro rwayo ruracyariho🙏🏼🙏🏼

Cyanditswe na: Marie Goreth UWIDUHAYE   »   Kuwa 03/04/2025 07:09