× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Burundi: Umuramyi Jeannine Nifasha yashyize hanze indirimbo "Ntawera nk’Uhoraho"

Category: Artists  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Burundi: Umuramyi Jeannine Nifasha yashyize hanze indirimbo "Ntawera nk'Uhoraho"

Yitwa Jeanne Nifasha, ni umurundikazi akaba aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuri ubu umutima we wuzuye ibyishimo, ni nyuma yo gusohora indirimbo ya gatatu yise Ntawera nk’Uhoraho, ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu bose ko Imana yera, ari inyembabazi kandi yuzuye ubumana.

Bityo ko "natwe dukwiye kugira akamero k’ubumana tukitwa abera", kuko Imana izabana n’aberq, ndetse ikabajyana mu ijuru, igihugu cyuje ubwiza, gitemba amata n’ubuki kandi abafite imitima yanduye bakaba batazabasha kugikandagiramo.

Jeanninne yatangiye kwiyumvamwo uburirimbyi akiri muto cyane. Gusa yaje gukabya inzozi ze mu mwaka uheze wa 2022, n’ubwo mu ntangiro bitamworoheye bitewe n’ikibazo cy’amikoro.

Impamvu ni uko ari bwo yari amaze gusoza amashuri yisumbuye. Kuri ubu akomeje gushima Imana yabanye nawe akaba amaze gusohora indirimbo eshatu.

Ubwo yaganiraga na Paradise.rw yagize ati, "Ndashima Imana ko nshikije indirimbo zitatu. Indirimbo ya mbere nayise Urimana, iya kabiri nayo ndayita Amasezerano, ubu naho mperuka gushira ahabona iyo nise Ntawera nk’Uhoraho".

"Impamvu nayise Ntawera nk’uhoraho, nisunze urukundo Imana yakunze Ikiremwa Muntu kuba yamurutishije Ibiremwa byose ikamuha no kubiganza.

Nongera nisunga amagambo dusanga muri 1 Samuel 2:2 Nitegereje ukuntu Imana itwitaho umunsi ku munsi ndavuganti ’Ntawera nk’uhoraho, ntawuriho ahwanye nawe Mana’.

Uyu muhanzi avuga ko yiteguye gukora cyane akitabira n’ibiterane mu Burundi ndetse no mu Rwanda. Yavuze ko bimukundiye yazagira amahirwe yo gukorana n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda barimo Dominic Ashimwe, Vestine na Dorcas, Divine, Itsinda rya True Promises ndetse n’umuramyi Israel Mbonyi.

Jeanne Nifasha arashaka kwagura umuziki we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana imukomeze kd imushyigikire ikomeze imwiyereke ibihe byose imuzamure agere kurwego ashaka.

Cyanditswe na: Niyo peace   »   Kuwa 19/03/2023 14:10