× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Burya bamwe mu bantu ubona ko baguye ni bo bakomeye kandi bahagaze neza imbere y’Imana: Wakora iki?

Category: Ministry  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Burya bamwe mu bantu ubona ko baguye ni bo bakomeye kandi bahagaze neza imbere y'Imana: Wakora iki?

Waba uri mu itorero cyangwa idini rya Gikristo cyangwa se wenda ukaba uri mu rindi ridashingiye kuri Kristo, hari ibintu byinshi ukunda gushingiraho uvuga ko uwo musengana ahagaze neza mu byo arimo.

Gusa ibyo bintu ushingiraho uvuga ko akomeye cyangwa adakomeye mu byo kwizera, nyuma yo gusoma iyi nkuru urasanga ashobora kuba ahagaze neza imbere y’Imana yewe no kukurusha.

Ibyo bintu birimo kuzinduka akagera mu rusengero, muri Kiliziya, mu nzu y’Ubwami, mu musigiti cyangwa ahandi wambariza Imana ku munsi musengeraho.

Harimo kuba adasiba mu iteraniro cyangwa mu misa, kuba akora ibindi bikorwa by’ubugiraneza n’ibindi bigendanye n’ibyo mukora mu rusengero urugero nko kujya kurepeta, gukora isuku n’ibindi byinshi biranga ukwigomwa kwe kugira ngo akore umurimo w’Imana.

Ese haba hari umuntu ubona ko yaguye kubera ko yagabanyije umwete yashyiraga muri ibi bikorwa? Niba ahari, hari icyo uraza kunguka nyuma yo gusoma iyi nkuru wayeguriwe na Paradise. Urasanga ari wowe yandikiwe.

Burya, hari bamwe mu bo musengana bagira intege nke bitewe n’ibibazo bahura na byo, urugero nko kurwaragurika, kubana n’abo badahuje idini bababangamira bakababuza gusengera aho musengera;

Cyangwa bakaba bafite indwara y’agahinda gakabije gaterwa n’ibyo banyuzemo cyangwa ibyo bari kunyuramo muri iyi minsi, bishobora kuba ari intandaro yo kutitabira uko bikwiye gahunda zo kuyoboka Imana ziba aho usengera.

Gusa ikikubangukira ni ukuvuga ko kanaka yaguye utazi n’ikibazo afite. Ukavuga uti uriya muntu arakabya pe! Nanga ukuntu yinjira buri gihe yakerewe, asiba kenshi… kandi ahubwo byakagombye gutuma urushaho kumugirira impuhwe.

Nawe ushobora kugera mu mimerere nk’iyo. Ese ubona ari iki cyatumye usiba urya munsi? Iyo kiba kabiri ukongera ugasiba, abandi bashobora kuba batekereza nkawe bari kuvuga ngo waraguye.

Kubera ko Abisirayeli bari abakene n’abanyantege nke igihe bari mu gihugu cya Egiputa, mbere y’uko binjira mu Gihugu cy’Isezerano Uwiteka yabibukije ko batagombaga ‘kwinangira umutima’ ngo bange gufasha abavandimwe babo bari kuba bababaye. Yabaga yiteze ko bafasha abakene.​—Guteg 15:​7, 11; Lewi 25:​35-38.

Aho gucira urubanza abahanganye n’ibibazo cyangwa ngo ubashidikanyeho, wagombye kubafasha mu buryo bw’umwuka (Yobu 33:​6, 7; Mat 7:​1). Reka dufate urugero: iyo umuntu akoze impanuka akajya kwa muganga, igihangayikisha abaganga mbere ni iki hagati y’uko bamuvura no kumenya uko byagenze?

Igisubizo ni icyo utekereje, bihutira kumuvura. Mu buryo nk’ubwo, niba uwo musengana yaraciwe intege n’ibibazo afite, ikiba kihutirwa ni ukumufasha mu buryo bw’umwuka.​—Soma mu 1 Abatesalonike 5:​14.

Iyo ufashe igihe ugatekereza ku mimerere abo musengana ubona ko baguye barimo, ushobora kubona ko mu by’ukuri bataguye. Tekereza ku muntu uza gusenga yihishe iwabo/umuryango kuko badakunda itorero cyangwa idini abamo.

Ese nubwo bamwe bashobora gusa n’aho nta cyo bari cyo kandi badakomeye, ntibagaragaza ko bafite ukwizera gukomeye kandi ko bashikamye nibura basiba uyu munsi ejo bakaza cyangwa bakihangana bakahagera bakerewe?

Ese iyo ubonye umubyeyi urera abana wenyine ahora azana n’abana be mu rusengero, kuki utatangazwa n’uko nibura ahagera kandi yabazanye ahubwo ukita ku gihe yinjirira?

Tekereza no ku rubyiruko ruba rufite ibirangaza byinshi ariko ntirubure mu rusengero? Ese aho kwita ku kuba hari imirimo adakora ku rusengero ntiwashimishwa n’uko isi itamutwaye ngo yibagirwe no kuhagera burundu?

Hari inzitizi nyinshi abantu bahura na zo ku buryo na bike bakora Imana ibibubahira. Mbere yo kuvuga ko umuntu yaguye, jya ubanza umenye ibyo acamo buri munsi. Hari uwo uzasanga ataraguye ahubwo nta ko aba atagize ngo akore biriya wita bike cyangwa kugwa.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ni ukuri rwose ntitugacirirane urubanza

Cyanditswe na: Francoise   »   Kuwa 19/01/2024 23:39