× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bwa mbere mu mateka Papa Leo XIV yahuye n’Umwami Charles III w’u Bwongereza i Vatican

Category: Pastors  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Bwa mbere mu mateka Papa Leo XIV yahuye n'Umwami Charles III w'u Bwongereza i Vatican

Papa Leo XIV yakiriye Umwami w’u Bwongereza, King Charles III, mu ruzinduko rwa leta i Vatican, maze bombi basengera hamwe isengesho rusange mu buryo bw’amateka nyuma y’imyaka hafi 500 amadini ya Gatolika na Angilikani atandukanye.

Mu mateka, Kiliziya Gatolika na Church of England (Angilikani) byaratandukanye cyane kubera ko Gatolika yemera Papa nk’umuyobozi mukuru w’iyobokamana n’ububasha bwe ku nyigisho za Kiliziya ku isi yose, mu gihe Angilikani itabyemera kandi Umwami/Umwamikazi w’u Bwongereza akagira umwanya wo kuba Umuyobozi Mukuru Ukomeye, Supreme Governor, wa Kiliziya muri icyo gihugu.

Banatandukanira no ku masakramente kuko Gatolika yemera arindwi na ho Angilikani igashyira imbere ay’ingenzi abiri, kubatizwa na Ukarisitiya, (Baptême na Ekaristi), ndetse no ku mibereho y’abapadiri aho Gatolika ibasaba kudashaka ariko Angilikani ikemerera abihayimana gushaka.

Uru ruzinduko rwabaye ku matariki ya 22-23 Ukwakira 2025, King Charles na Queen Camilla bakirwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku rwego rwo hejuru. Muri iki kiganiro cyihariye, baganiriye ku bibazo by’isi birimo kurengera ibidukikije, kubaka amahoro n’ubufatanye hagati ya Kiliziya Gatolika n’Itorero rya Angilikani.

Iki gikorwa cyari gitegerejwe cyane, cyabereye muri Sistine Chapel, kandi isengesho basenze ryasize amateka kuko ryari ribaye ku nshuro ya mbere, aho umwami w’u Bwongereza asengera hamwe n’umupapa kuva igihe cy’impinduka ya Kiliziya mu kinyejana cya 16. Abayobozi bombi bahanye impano z’icyubahiro zifitanye isano n’Insengero zabo nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubuvandimwe bwa gikirisitu.

Uru ruzinduko rwabaye intambwe ikomeye mu kongera kubaka icyizere n’ubufatanye hagati ya Roma na Church of England. Mu gihe impande zombi zifuza gukorera hamwe mu mibereho y’abatuye isi, iri sengesho ryasize ubutumwa bw’amahoro n’ubuvandimwe, byitezweho gukomeza ubufatanye n’imishinga y’inyungu rusange mu gihe kizaza.

King Charles yakiriwe na Papa Leo XIV mu ruzinduko rwa leta i Vatican

Papa Leo XIV yakiriye Umwami w’u Bwongereza, King Charles III, mu ruzinduko rwa leta i Vatican

King Charles na Queen Camilla bakirwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku rwego rwo hejuru

Abayobozi bombi bahanye impano z’icyubahiro zifitanye isano n’Insengero zabo nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubuvandimwe bwa gikirisitu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.