× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ca ukubiri na Poronogarafiya kuko ni intandaro y’ubusambanyi ndetse igira ingaruka nyinshi

Category: Health  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ca ukubiri na Poronogarafiya kuko ni intandaro y'ubusambanyi ndetse igira ingaruka nyinshi

Nk’uko inzobere zibisobanura, poronogarafiya ni amagambo avuga iby’ubusambanyi, amashusho agaragaza abantu bari gukora ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina ndetse n’ibindi umuntu yareba cyangwa yakumva bikamuzamurira irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina.

Kubera ko porunogarafiya yogeye cyane, ushobora kwibaza uti ‘koko se porunogarafiya ni mbi?’ Abantu benshi batekereza ko gusambana ari cyo cyaha. Ntabwo bemera ko kureba poronogarafiya ari icyaha kuko ngo ni abandi baba basambana, si ba bayireba.

Porunogarafiya itesha agaciro abayikora n’abayireba, kandi ikunze kuba intambwe ya mbere abantu batera bagana mu cyaha cy’ubusambanyi. Porunogarafiya yangiza umuntu igatuma atakaza ubumuntu. Nubwo abayikunda bayitaka bate, nta cyiza cya porunogarafiya.

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko umuntu ureba poronogarafiya agira ubwonko bwangiritse kuruta umuntu unywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge nka mugo na kokayine.

Mu by’ukuri, porunogarafiya ni umutego Satani akoresha kugira ngo ateshe agaciro ikintu Uwiteka yaremye gikwiriye kubahwa, ni ukuvuga igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Bibiliya ibivugaho iki?

“Ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro, Unzurire mu nzira zawe.” (Zaburi 119:37)
Poronogarafiya itera kugira imitekerereze mibi. Ibi bivuze ko itagira umumaro. Umuntu wese wemera Imana agomba kwirirwa ibikorwa byose bya poronogarafiya aho biva bikagera.

Abenshi iyo bamaze igihe kinini bareba poronogarafiya batangira kwifuza gukora nk’ibyo bareba. Iyo ari bonyine, bahitamo kwikinisha kugira ngo irari rigabanuke. Kwikinisha byo ni bibi kurushaho kuko birica.

Kwikinisha bituma ubikora azinukwa burundu abo badahuje igitsina kuko aba yumva yihagije, ibi bikaba biza mu bisenya ingo za bamwe na bamwe kuko iyo umwe muri bo yabaswe no kwikinisha, undi asigara abona ko nta gaciro agihabwa mu rugo bikaba byabasenyera.

Kwikinisha bibata uwabikoze bikamukururira guhorana umunabi no kwiheba agasigara yumva ko nta kintu na kimwe kimukanga.

Kuba imbata yo kwikinisha byangiza udutsi two mu bwonko ukaba waba umuntu uhubuka, utazi gufata ibyemezo, ugatangira kugira ibibazo birimo gususumira ndetse n’ingingo ntizikomere.

Bitera gusaza imburagihe, uruhu rugakanyarara.
Bitera kubabara umugongo, no guhorana umunaniro ukabije.

Ubikora ari umugabo cyangwa umusore, agira ikibazo cyo kurangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, hari igihe agera aho ajya kunyara n’amasohoro akaza, byangiza intangangabo zikaba zaba ibihuhwe cyangwa ntizikorwe neza bikaba byavamo gutakaza ubushobozi bwo kubyara, bikaba byokongera n’ibyago byo kurwara cancer ya prostate ku bantu bikinisha ntibarangize.

Ubikora ari umugore cyangwa umukobwa agira ikibazo cyo gutinda kurangiza bijyanye no kwangiza rugongo ku buryo adashobora kurangiza keretse yikinishije, uwabaye imbata yabyo (addicted) asigara na we yarihaze atakita ku biranga ubwiza bw’umugore nk’umusatsi, isura ndetse n’ibindi kuko nyine aba yumva ntawe akeneye ko amwitaho.

Ibi byose ni ingaruka zo kureba poronogarafiya kuko abenshi mu bikinisha cyangwa abasambana ari yo ntandaro ya mbere.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.