× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Chris Ndikumana yakoreshejwe n’Imana imirimo ihambaye cyane muri Kanguka Burundi 2023-PHOTOS

Category: Pastors  »  July 2023 »  KEFA Jacques

Chris Ndikumana yakoreshejwe n'Imana imirimo ihambaye cyane muri Kanguka Burundi 2023-PHOTOS

Mu gitaramo Kanguka cya Chris Ndikumana kitabiriwe n’imbaga nini cyane y’abantu baturutse imihanda yose, mu Rwanda, Congo ndetse n’ibindi bihugu, bahamya ko kwitabira iki giterane byabahembuye kuko bahaboneye ibisubizo by’ibibazo bari bafite. Iki giterane cyabereyemo ibitangaza byinshi.

Ni igiterane cyari kinini cyane kuko byagaragaraga ko cyateguwe neza cyane, nk’uko Chris Ndikumana yabivuze ntabwo byari byoroshye na gato kuko habayeho ibikirwanya byinshi bidashaka ko uyu munsi wagera.

Iki giterane bigaragara ko kitabiriwe cyane. Igereranya rya Paradise.rw rivuga ko hari abantu barenga ibihumbi 30. Chris yarishimiye cyane kandi benshi bakakira agakiza kuko mu magambo ye yagize ati; "Iyo umuntu umwe gusa akijijwe haba igitaramo mu ijuru".

Akomeza agira ati; "Ariko muri iki gitaramo nabonye amaboko ibihumbi". Abemeye kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo, yabasabye kwegera imbere ati; ‘’Ndashaka muze ngaha satani amaramare. Mu yandi magambo ndashaka mwegere imbere satani akorwe n’isoni".

Ikindi yaje kuba akomozaho ni ibibazo igihugu cy’u Burundi kimazemo igihe, aho yavuze ku bibazo by’igitoro (essence), isukari, fanta n’ibindi, akavuga ko ari igihe cyo kurandura ibi bibazo byose ku Burundi.

Bifashishijije umurongo dusanga muri Yeremiya 1:10 hagira hati ‘’Dore ngushyiriye hejuru y’amahanga n’ibihugu by’abami, kurandura no gusenya, kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto.”

Mu gusoza icyo igiterane cya Kanguka, Chris Ndikumana yaje gusengera abitabiriye bose, abaturiraho gukira indwara n’ibindi bibazo by’ubuzima, aho byaje gusozwa n’ubuhamya by’abitabirye igitaramo.

Umukobwa yagiye imbere avuga ko yari amaze imyaka itanu yumva ugutwi kumwe ariko akaba yakize. Ygize ati; ‘’Nanje nari maze imyaka itanu numva ugutwi kumwe none ubu ndumva neza’’. Ubuhamya bwaje gukomeza n’abandi benshi bagenda bavuga icyo Imana yabakoreye.

Chris Ndikumana yamamaye cyane kubera application ya Kanguka, ikaba icaho inyigisho za Chris Ndikumana, aho muri buri rukerera acishaho ikigisho cy’umunsi.

REBA MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE

Chris Ndikumana yakoreshejwe imirimo itangaje

Benshi barahembutse mu buryo bukomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.