Umuhanzi Chryso Ndasingwa yahuje imbaraga na Rachel Uwineza, bakora indirimbo yo kuramya Imana bise “Nzakujya Imbere” ikaba yamaze gusohoka kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2025, ikaba ari iya mbere kuri bose bashyize hanze kuva uyu mwaka watangira.
Chryso Ndasingwa yifashishije imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye, yatangaje aubutumwa buyikubiyemo agira ati: “Iyi ndirimbo nayanditse mpumekewe n’amagambo aboneka muri Yesaya 45: 2 hatwibutsa uko Kristo asohoza amasezerano ye, aho avuga ati:
‘Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri.’ Binyuze mu gitambo n’umuzuko bye, Yesu yakuyeho inzitizi zose n’ibyaha. Uyu munsi dukwiriye kwishimira imirimo ye n’urukundo rwe rutagira akagero.”
Uyu Rachel Uwineza bakoranye, ni umubyeyi w’abana babiri, umwana w’umuhungu yibarutse mu mwaka wa 2024 mu ntangiriro, waje akurikira uw’umukobwa yibarutse mu wa 2020.
Azwi mu ndirimbo zikurikira: Uwiteka Ni We Mwungeri Wanjye yasohotse ku wa 20 Gicurasi 2024, Ubuzima Bwange, Thank You for Loving Me, Ku Bw’Imbabazi Zawe yakoranye na Rene Patrick, Ijwi Rinyongorera yasubiyemo afatanyije na Nick Ngendahayo, Ndabyiboneye, Baho Muri njye, n’izindi yagaragayemo.
Uwineza usengera muri Eglise Vivante Nyarugunga, yatangiye umurimo wo kuririmba ahereye mu Ishuri ry’Abana ryo ku Cyumweru, ‘Sunday School’, ababyeyi be ni abakozi b’Imana. Muri 2012 ni bwo yatangiye umuziki byeruye n’abavandimwe be mu itsinda bise ‘Pnp Family’, muri 2014 bahagaritse iri tsinda, akomeza urugendo rw’umuziki ku giti cye.
Yatangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y’amavuko, ubwo umwe mu nshuti ze yamwigishaga gucuranga gitari ndetse na Piano- Ubwo yari mu gitaramo cye, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yicurangira na gitari, akanyuzamo akaganiriza abantu.
Uyu musore Chryso Ndasingwa wamwifashishije mu ndirimbo avuga ko yifashishije urubuga rwa YouTube yafashe igihe gihagije cyo kwiga gucuranga Gitari ndetse na Piano, kuva ubwo agatangira gusangiza ubumenyi abandi.
Indirimbo ’Wahozeho’ ni yo yatumye ategura igitaramo cyo kuyimurika album yise Wahozeho Album Launch cyabaye muri Gicurasi 2024, akaba yibitseho agahigo ko kuzuza BK Arena.
Ni umwana wa Kane mu muryango w’abana icumi, akaba afite ababyeyi bombi! Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya ‘Theology’ na Bibiliya n’ubuyobozi muri Africa College of Theology (ACT). Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha ’Social Studies with Education’. Yatangiriye urugendo rwe muri korali y’abana aho bigaga i Kibeho.
Ndasingwa avuga ko ashingiye ku bitekerezo by’abantu, aho aririmba n’ahandi abona umuziki we ukura umunsi ku wundi kubera ‘imbaraga aterwa n’umuryango n’itorero muri rusange’. Ibi bigaragazwa n’ibitaramo atumirwamo, urugero nk’icyo aherutse gukora cyari cyiswe "Ipendo Event kw’Iriba" cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2024, kikabera ahitwa Life Centre i Bujumbura, mu Burundi.
Iyi ndirimbo itegerejwe na benshi, kandi izarushaho gushimangira ubushobozi bwabo bwo kuririmba, no gukwirakwiza Ubutumwa Bwiza kurushaho, dore ko na Israel Mbonyi uherutse gukora igitaramo cy’amateka muri BK Arena kuri Noheli ya 2024, yanyuzwe na yo akanayisangiza abamukurikira.
indirimbo nshya "Nzakujya Imbere" ya Chryso Ndasingwa Ft Rachel Uwineza yageze hanze mu buryo bw’amashusho kuri uyu wa Gatatu, abihamisha kuyisangiza abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram.
Chryso Ndasingwa wanditse iyi ndirimbo, ni umuramyi ukunzwe cyane muri iki gihe akaba akomeje kwandika amateka mu muziki wa Gospel. Mu 2024 yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo Album ya mbere "Wahozeho" cyabereye muri BK Arena mu 2023, aba umuhanzi wa kabiri wujuje iyi nyubako nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuyuzuza inshuro 3.
Ryoherwa n’indirimbo Nzakujya Imbere ya Chryso Ndasingwa na Rachel Uwineza
Uwineza Rachel n’umugabo we bamaze imyaka 5 barushinze
Uyu ni umwana w’umuhungu bibarutse mu wa 2024
Indirimbo yahuriyemo na Chryso Ndasingwa izatuma Ubutumwa Bwiza bugera kure