× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

DRC: Moïse Mbiye yateguje igitaramo cy’Amateka muri Stade des Martyrs kuri Pentekote 2023

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

DRC: Moïse Mbiye yateguje igitaramo cy'Amateka muri Stade des Martyrs kuri Pentekote 2023

Moïse Mbiye ukunzwe n’abatagira ingano muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, agiye gukora igitaramo cy’amateka kuri Pentekote.

Umuririmbyi ufatwa nka nomero ya mbere muri muzika yo kuramya no guhimbaza muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, Pasteur Moïse Mbiye, yarahiriye guha abakunzi be igitaramo cy’amateka muri uyu mwaka 2023 kuri Pentekote.

Nubwo atahishuye itariki, uyu muririmbyi yavuze ko hari imikoranire n’amasezerano afitanye n’abashinze ibitaramo nka Semeki Nationale.

Simiane Music akaba agitegereje igisubizo niba biteguye kumutegurira byibuze ibyicaro ibihumbi mirongo inani [80. 000] kuko yiyizeye kandi ngo akaba yiteze byibuze uwo mubare w’abantu. Yagize ati "Njye na Yesu wanjye turi abantu bakomeye ka stade kazuzura rwose".

Pasteur Moïse Mbiye yahishuye kandi ko ashyigikiwe n’abashumba bagenzi be ndetse igitaramo cye kizitabirwa n’abahanuzi bakomeye muri Kinshasa nka Prophète Joël Francis Tatu wubashwe cyane akaba ari we muyobozi mukuru w’amatorero ya Cité Bethel.

Gucurangira muri stade des Martyrs i Kinshasa ni inzozi za benshi mu baririmbyi muri Congo Kinshasa kuko atari ikibuga gikinishwa kuko cyuzuzwa n’umugabo kigasiba undi.

Moïse Mbiye yaba abaye umwe muri bake baba bageze ku ntego zo kuzuza iyo stade mu 2023 kuko uko abakora Gospel muri iki gihugu bahatinya we ni ko yumva ahasatira kubera ko afite umugabo ukomeye inyuma ye ari we "Yesu".

Yateguje igitaramo gikomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.