YouTube ni urubuga rw’ubucuruzi rucuruza videwo. Abahanzi n’abandi bafite ibyo bakora birimo ibiganiro, amakuru atandukanye n’ibikorwa byo gusenga n’iby’ubuzima busanzwe bwa buri munsi, ni ho babishyira iyo bashaka kubigeza kuri benshi.
Aba bose barahembwa iyo bamaze kuzuza ibisabwa na YouTube. Muri uko guhembwa rero, ufite ibikorwa byinshi kandi bikurikirwa cyane ni we winjiza menshi.
Kuri uru rutonde rw’abinjiza menshi kuri YouTube mu Rwanda, harimo 3 mu bakora ivugabutumva binyuze mu ndirimbo no mu bindi biganiro bya gospel. Abo ni Meddy, Israel Mbonyi na Zaburi Nshya.
10. Clapton Kibonge
Akina firime na comedy nyarwanda. Amaze kwinjiza miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda ayavanye kuri YouTube gusa. Clapton Kibonge ni umukinnyi wa filime, umunyarwenya akaba n’umuhanzi wa Gospel.
9. Israel Mbonyi
YouTube ye, yashyizeho videwo ya mbere y’indirimbo yitwa "Hari Impamvu", ku itariki 27 Kanama mu mwaka wa 2014. Imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2.
Kubera ibikorwa by’indashyikirwa akomeje gukora mu muziki nyarwanda, nta gushidikanya ko channel y’uyu muhanzi uririmba gospel izazamuka ku rutonde, ikaba yaza no muri channel 5 za mbere zinjiza menshi mu Rwanda.
Amaze kwinjiza miliyoni 119 Frw zirenga z’amafaranga y’u Rwanda ayavanye kuri YouTube gusa.
8. Bamenya Series
Hacaho filime nyarwanda. Bamenya amaze kwinjiza miliyoni 130 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda ayavanye kuri YouTube gusa.
7. Zaburi Nshya
Ni channel ya ADEPR nk’uko bamwe bayita kuko nyirayo Ntaganzwa Plaisir ari ho asengera. Icaho ibyerekeye ADEPR gusa birimo ubuhamya, ubuhanuzi, inyigisho n’ibindi. Nyirayo amaze kwinjiza miliyoni 150 Frw zirenga z’amafaranga y’u Rwanda ayavanye kuri YouTube gusa.
6. Red Blue jd
Icaho ibyegeranyo ku mateka asanzwe ay’amadini n’ayiyobokamana muri rusange, amakuru ya poritiki, ay’ibyamamare, ubuzima n’imibanire, n’ibindi bitandukanye.
Nyirayo Jackson amaze kwinjiza miliyoni 165 Frw zirenga z’amafaranga y’u Rwanda ayavanye kuri YouTube gusa.
5. The Choice Live
Icaho ibiganiro Phil Peter agirana n’abantu b’ibyamamare mu ngeri zose cyangwa abari kuvugwaho cyane muri iyo minsi, birimo n’iby’iyobokamana. Nyirayo Phil Peter akaba n’umunyamakuru, amaze kwinjiza miliyoni 180 Frw zirenga z’amafaranga y’u Rwanda ayavanye kuri YouTube gusa.
4. Niyitegeka Gratien
Hacaho firime nyarwanda. Andi mazina ye ni Papa Sava, Sekaganda na Seburikoko.
Amaze kwinjiza miliyoni 210 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda ayavanye kuri YouTube gusa.
3. Meddy
Uyu muhanzi yahinduye kariyeri ye yo kuririmba, ava mu ndirimbo zisanzwe atangira kuririmba gospel. Yajyaga anyuzamo akaririmba gospel nk’iyitwa Holy Spirit ariko ubu yiyemeje kuririmba gospel gusa. Indirimbo ya gospel ari na yo aheruka gushyira hanze yitwa Grateful. Yagiye hanze muri Mutarama 2023. Amaze kwinjiza miliyoni 250 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda ayavanye kuri YouTube gusa.
2. Isimbi Tv
Icaho ibiganiro Sabin agirana n’abantu b’ibyamamare mu ngeri zose cyangwa abari kuvugwaho cyane muri iyo minsi birimo n’iby’iyobokamana. Nyirayo Murungi Sabin amaze kwinjiza miliyoni 300 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda ayavanye kuri YouTube gusa.
1. Afrimax Tv
Icaho ibiganiro by’amakuru y’abantu bafite ibibazo by’ubuzima bitangaje, iby’iyobokamana n’ibindi. Nyirayo Nameless Capos amaze kwinjiza miliyoni 400 Frw zirenga z’amafaranga y’u Rwanda ayavanye kuri YouTube gusa.
Src: Hash Media Empire