Mu gihe ubufotozi bukomeje gutera imbere mu Rwanda, bamwe mu bafotozi bahagurukiye guhindura uburyo abantu babona ifoto n’agaciro kayo. Mugisha ahamya ko we iyo afotora, agerageza gutuma umuntu uza kureba ifoto ayihuza n’ibyari biri mu ntekerezo ze.
Mugisha Jean D’Amour uzwi cyane nk’Umuphotographe ukorera i Remera hafi y’amarembo ya Stade Amahoro, akaba Umukristo mu Itorero ADEPR, ni umwe mu bantu bazanye ubuhanga mu gufata amafoto.
Topic Studio, ni inzu yihariye afatiramo amafoto, akaba afasha abantu kubona amafoto meza kandi afite ubushobozi bwo kumara igihe kirekire ataratakaza umwimerere, kuko akorana ubunyamwuga buhanitse n’umutima wo gukunda umurimo akora.
Topic Studio ni imwe muri studio zifite izina rikomeye i Remera, kubera ubuhanga Mugisha Jean D’Amour agaragaza mu gufata amafoto atunganye kandi afite umwihariko. Uyu mufotozi avuga ko intego ye atari ugufata amafoto gusa, ahubwo ko ari n’iyo gufasha abantu kumva ko kwifotoza ari igikorwa gikeneye inama n’ubumenyi.
Akenshi, abantu bajya kwifotoza batazi neza uko bakwifata cyangwa uko bahagarara, ariko Mugisha we abigisha uburyo bwo gufata “posture” ibereye buri wese. “Ntituri abafotozi gusa, turi n’abajyanama mu kwifotoza.” Ni ko abisobanura.
Undi mwihariko w’uyu mufotozi ni uko adakorera muri studio gusa, ahubwo afotorera n’ahantu hose umuntu yifuza—haba imbere mu shooting room, cyangwa hanze, ku misozi, mu busitani, mu nsengero, ndetse no mu bukwe.
Uburyo bwe bwo gukorana n’abakiriya burangwa no koroshya mu biciro no kumvikana ku buryo bwose bushoboka: ifoto imwe muri studio ni amafaranga ibihumbi bitatu (3,000 Frw), na ho iyo hanze ni ibihumbi bibiri na magana atanu (2,500 Frw).
Mugisha abisobanurira Paradise yagize ati: “Nshobora no kumvikana n’umukiriya, bitewe n’ahantu cyangwa umushinga runaka, kuko icy’ingenzi ni uko asigarana ifoto nziza.”
Benshi mu bahanzi, amakorali n’abandi bafite ibikorwa byo kwamamaza cyangwa gusakaza ubutumwa bwiza kuri social media, babonye ko Topic Studio igisubizo cyabo. Ifoto nziza, nk’uko Mugisha abivuga, ni urwibutso rw’igihe cyiza umuntu yanyuzemo, kandi rugomba kuba rwiza bihagije ku buryo iyo urebye, wibuka neza ibyo bihe.
Amafoto afotorwa muri studio ye aba afite umucyo n’ubwiza buhambaye, ku buryo iyo uhifotoje, iyo wahakuye ushobora kuyagura (kwaguka ikaba nini, zoom in), bikagera no ku gipimo kinini kingana n’urukuta rw’inzu itatakaje ubuziranenge, ngo izemo amasaka.
Kuba Mugisha ari Umukristo mu itorero rya ADPR na byo bifite uruhare runini mu buryo akora. Umuco w’ubunyangamugayo, kwihangana no kumva icyifuzo cya buri mukiriya mu buryo bwihariye bituma akora kinyamwuga kandi akubaha buri wese.
Yirinda gukora ibintu by’inyungu gusa, ahubwo ashyira imbere isura n’icyizere cy’umukiriya. Abamuzi bavuga ko ari umuntu uharanira ko buri wese asohoka muri Topic Studio yishimye kandi yibona mu ifoto ye nk’uko yabyifuzaga.
Uretse gufotora abantu, Mugisha Jean D’Amour anakora amafoto y’ubwoko butandukanye bitewe n’uko umukiriya ayifuza. Akora amafoto yo mu buryo bwa soft copy (ayo umuntu abona kuri telefone, mudasobwa cyangwa indi mashini z’ikoranabuhanga), ndetse n’ayo mu buryo bwa hard copy umuntu ahanaguza cyangwa akabika mu ikadiri.
Aya hard copies aba afite ireme n’ubwiza bwo ku rwego rwo hejuru, kuko akoresha impapuro n’imashini zifite ubuziranenge, ku buryo ifoto igaragara neza kandi ikaramba igihe kirekire.
Nta bwoko bw’ifoto butaboneka muri Topic Studio, haba iz’ubukwe, iz’amatorero, iz’ubucuruzi, cyangwa izo kwifotoza zisanzwe. Ibi byose bikorwa mu buryo bwa kinyamwuga, bigatuma abakiriya basohoka bafite amafoto atunganye kandi ahuje n’ibyari biri ku mutima.
Topic Studio ikomeje kuba indoto y’abashaka ifoto idasanzwe, yaba iy’ubukwe, iy’akazi, cyangwa iy’urwibutso. Uyu mufotozi yahaye ifoto agaciro mu buryo bushya, ayiha igisobanuro.
Ku bashaka kumenya byinshi cyangwa guteganya shooting, bashobora kumuhamagara cyangwa kumwandikira kuri WhatApp kuri 0789779684.
Ushaka amafoto bafotoye warebera ku mbuga nkoranyambaga zabo:
Isntagram, Facebook, hose ni Topic Studio
Uyu ni we Mugisha
“Ifoto nziza ni urwibutso rwiza! Benshi barenga izindi studio bakaza iwacu muri Topic Studio”-Mugisha