Ni kenshi hagiye humvikana amajwi y’abahanzi ndetse n’amakorali binubira serivisi zitanoze bahawe, by’umwihariko gukorerwa amashusho y’indirimbo atajyanye n’igihe tugezemo.
Urugero Media Group mu kubona ko aba bana b’Imana barenganye, yongeye gutanga urugero rwiza mu gutnga serivisi buri muntu wese yakwifuza.
Zimwe muri Serivisi z’akataraboneka wahabwa na Urugero Media Group:
– Serivisi zo mu bukwe: Hari abasore n’inkumi muganira ukumva bahisemo kwigumira mu buseribateri bitewe n’ibikomere batewe na mugenzi wabo wakoze ubukwe bubi utaraga umwana wawe.
– Urugero Media Group ni icyitegerezo za serivisi nziza z’ubukwe: Batanga sonorizasiyo iri ku rwego rwo hejuru ku giciro kiboneye, bafotora amafoto meza wagendera amajoro atatu n’amanywa atatu ntuyasange ahandi.
Kuri live streaming bageze kuri escalier yo hejuru ahanini bitewe n’ibyuma bifite umwihariko atari nka ha handi wumva nyiramubande mubitugu byawe.
– Amashusho y’indirimbo z’abahanzi: Ntubwo nta bushakashatsi bwimbitse burakorwa, gusa usanga bamwe mu bahanzi barahisemo kumanika inanga bitewe n’amashusho mabi bakorewe na ba bantu bakishakisha mu muhamagaro bit aba rupigapiga.
Kuri ubu isoko isa n’iyabyaye iriba rifutse dore ko bafite abahanga mu gutunganya amashusho. Video zakozwe na Urugero Media Group ziba zifite umwihariko dore ko gukorana nabo ari intambwe ya mbere nziza yo kwamamaza igihangano cyawe.
Mu gihe kandi hari abahanzi binubira ko ababakoreye amashusho batindana indirimbo zabo, Urugero Media Group bazwiho kubahiriza amasezerano bagiranye n’abakiriya babo. Bahanzi, Bayobozi b’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana, Bageni beza nababwira iki?Amahitamo meza ni Urugero Media Group
Urugero Media Group ni kompanyi imenyerewe mu gice cya gospel aho bategura ibitaramo bitandukanye. Iri tsinda rigizwe n’abantu bazwi cyane mu gisata cy’Itangazamakuru bishyize hamwe, n’abandi bantu bakunda guteza imbere umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana cyane cyane mu Rwanda.
Kuri ubu hakaba hari abahanzi batandukanye bagiye bafasha kumurika alubumu zabo harimo Bobo Bonfils, Alarme Ministries n’abandi batandukanye. Urugero kandi banazwiho gufasha abahanzi mu kumenyekanisha ibihangano byabo mu itangamakuru. Kuri ubu Iyi kompany iyobowe na Arnaud Ntamvutsa akaba akorana n’abandi barimo Costa.
Urugero Media Group ikomeje kuba urugero rwiza