Itorero rya Pyrethérienne mu Rwanda (EPR) rikomeje kugaragaza umusaruro mu murimo w’ivugabutumwa, bikagaragarora mu kwiyengera k’umubare munini w’abayoboke baryitabira kubera inyota y’Ijambo ry’Imana.
Ku musozi uzwi nka “Ijuru rya Kamonyi” na “Gihindamuyaga,” ugera ku Ikivumu cya Mpushi ukambuka i Kinyambi, ubutumwa bwiza bukomeje kwaguka.
Mu mpera z’icyumweru tariki ya 16 na 17 Kanama 2025, umunyamakuru wa Paradise.rw yasuye Paruwase ya EPR Gihinga, mu Karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, mu muhango wo kubatiza mu mazi menshi abakristo bashya bagera kuri 49.
Hanakiriwe abandi 8 bavuye mu yandi matorero ndetse hakomezwa undi umwe wari warahindutse, hanasengerwa impinja 2.
Umushumba wa Paruwase ya EPR Gihinga, Rev. Pasteur Ndizeye Elia, yahaye abitabiriye isomo ryigisha inkomoko y’umubatizo, agaragaza uburyo butandukanye bwagiye busobanurwa mu Byanditswe Byera.
Yasobanuye ko hari ababatizwa ku gahanga, abandi bagahitamo gukurikiza urugero rwa Yesu Kristo wabatijwe mu mazi menshi (Luka 3:7-14; Yohana 3:3-12).
Rev. Ndizeye yavuze ku mibatizo itatu ivugwa muri Bibiliya:
Umubatizo w’Abayuda – wari ujyanye no gukebwa. Uyu mubatizo wo gukeba abana b’abahungu wahezaga abana b’abakobwa, byatumye abagore n’abakobwa batabarwa.
Umubatizo wa Yohana – wari uwo kwihana ibyaha, aho abantu bamusangaga mu butayu bakabatizwa.
Umubatizo wo mu mazi menshi – ariwo Yesu ubwe yabatijwe kandi ugahabwa bose ntawe uhejwe.
Yagize ati: “Umubatizo ni umuhango ubera imbere mu mutima. Ijambo ‘batizo’ rikomoka mu Kigiriki risobanura ‘kwibiza cyangwa kwinika mu mazi’.”
Mu materaniro yakurikiyeho, hakiriwe abakristo bashya bagera kuri 8 baturutse mu yandi matorero, bakorana indahiro n’Itorero nk’abayoboke bashya.
Rev. Ndizeye yagize ati: “Uko Yesu Kristo yatwakiriye natwe ni ko tubakira muri EPR.”
Mu bakiriwe harimo umubyeyi Munganyinka Theodosia, washimanye Imana n’umuryango we nyuma y’uko abana be babiri (umuhungu n’umukobwa) babatijwe mu mazi menshi, ndetse n’umutware we yiyemeje inzira yo gukurikira Kristo.
Itorero rya Pyrethérienne mu Rwanda (EPR) rikomeje kugaragaza umusaruro mu murimo w’ivugabutumwa