Mu rwego rwo kuzirikana impano ziri muri Gospel no kuzamura imyumvire n’uruhare rwa buri wese kuki tudatekereza abanyempano nka Serge Rugamba Gasasira?
Bamwe bibaza ahazaza ha Muzika ya Gospel itarimo abantu nka Rugamba Serge Gasasira cyane cyane ku rwego yakabaye kuba ariho muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.
Ikibazo buri wese yakwibaza ni byinshi. Muri byo harimo ikijyanye no kuba adakora ibihangano bye, kuki adategura ibitaramo ko muri benshi bashoboye nawe arimo? Kuki atitabira ibitaramo bikomeye ngo atange agahe keza ko ashoboye Live Music?
Uyu kizigenza mu kubyorogora amajwi hari abamwita Maitre ndetse nawe ufite uko wamwita bitewe nuko umuzi.
Ababyirukanye nawe bamaze gufatisha ndetse bamwe bagiye bashyira ibihangano byabo ahagaragara. Ikintu benshi bahurizaho kandi kidashidikanywaho ni uko Serge Rugamba Gasasira ashoboye.
Ibi byagaragaye cyane mu bihe bitandukanye yagiye yigaragaza ndetse yafashije bamwe mu bahanzi bakora umuziki kugiti cyabo ndetse n’amatsinda atandukanye. Aline Gahongayire azi ubuhanga bwa Rugamba kuko akunda kumwifashisha kenshi mu bikorwa bye.
Mu gihe Paradise.rw igitegura ikiganiro cyihariye n’uyu munyempano, Ese habura iki ngo inshuti n’ababa hafi ya Serge Rugamba bunganire iterambere rye ndetse bamugaragarize inzira n’amahirwe benshi bagira mu kumubona ku rutonde rwa mbere rw’abakora muzika ya Gospel?.
Serge Rugamba umuhanzi w’impano idashidikanwaho!
Ubuhanga bwa Serge Rugamba uzabubaze Aline Gahongayire
RYOHRWA N’IJWI N’UBUHANGA BWA SERGE RUGAMBA, HANO YARI MU GITARAMO CYA SINGIZA MUSIC MURI UR HUYE