Mu gihe isi ikomeje guhindura isura haba mu bya politiki no mu myemerere, hari impinduka zikomeye zibaye mu buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu buyobozi bw’Idini Gatolika ku isi hose.
Donald Trump yongeye gutorerwa kuyobora Amerika ku nshuro ya kabiri, agarukana imbaraga n’udushya bisumba ibya mbere. Papa mushya, Papa Leo wa XIV, na we yatorerewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika. Akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi bibaye ku nshuro ya mbere mu mateka ya vuba aho igihugu kimwe cyubashywe cyane nk’icy’ububasha bw’isi (superpower), kiba kiyoboye byimazeyo ibice byombi bikomeye ku isi: politiki n’idini. Ese izi mpinduka ni isoko y’amahoro, cyangwa ni ibimenyetso by’ubutegetsi bw’isi bushya bushobora gutegekesha igitugu n’amarangamutima?
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe kirekire zibereye isi igihangange mu bya gisirikare, ikoranabuhanga, ubukungu n’umuco. Kuva mu ntambara ya kabiri y’isi kugeza magingo aya, politiki za Amerika zagize uruhare rukomeye mu guhindura icyerekezo cy’isi.
Uburyo Amerika ishyira imbere inyungu zayo, igasenyera hamwe na bamwe, bituma habaho amacakubiri n’intambara zishingiye ku nyungu z’ubucuruzi cyangwa kugenzura akarere runaka.
Ugarutse kuri Donald Trump, ubuyobozi bwe bwa mbere bwagaragaye nk’ubushingiye ku kwikunda kw’igihugu (nationalism), kurwanya abimukira, gusubiza Amerika icyubahiro no kutemera imiryango mpuzamahanga nka ONU (UN) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Uburyo bwe bwo gutanga ibisubizo bikaze ku bibazo bikomeye, bwatumye bamwe bamubonamo umuyobozi udashobora kwihanganira impaka, ahubwo ushobora gutuma habaho akaduruvayo mu mubano mpuzamahanga.
Noneho kongera gutorerwa kuyobora, mu gihe Papa mushya Leo wa XIV na we ari Umunyamerika, byongeye kwerekana uburyo Amerika iri kugenda itsinda inzego zose z’ubuyobozi. Papa, nk’umuyobozi w’abantu barenga miliyari imwe na miliyoni magana atatu (1.3B), afite ijambo rikomeye ku isi.
Kuba aturutse muri Amerika bivuze ko igihugu kimwe cyakwiriye impande zombi: ku ruhande rw’Imana n’urwa politiki. Birashoboka ko hashobora kubaho gukoresha imbaraga z’iyobokamana mu nyungu za politiki cyangwa iz’ubukungu.
Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye: Isi ishobora gusigara itakigira amajwi atandukanye. Abavuga ibinyuranye n’ibyo Amerika yemeza bashobora gufatwa nk’abanzi. Kandi igihe politiki n’idini bihuza ibitekerezo, hakunze kuvuka ubutegetsi buciriritse ku mahame y’ubwisanzure. Kandi nk’uko amateka abigaragaza, iyo idini ryivanze na politiki, hakunze kuvuka ivangura, ubwikanyize ndetse n’igitugu.
Mu gihe bamwe bashobora kwishimira ko igihugu gifite uburambe mu miyoborere cyahabwa inshingano ku rwego mpuzamahanga, abandi bahangayikishijwe n’ingaruka z’ubutegetsi bw’isi bushobora kuba bufitwe n’itsinda rito.
Kuba Amerika iyoboye politiki y’isi ndetse na Kiliziya Gatolika, byongera impungenge ku bijyanye n’ubwisanzure, gucengera k’umuco umwe ku isi yose, n’ihonyorwa ry’amajwi y’abadashyigikiye Amerika.
Ese isi izabibonamo impinduka nziza cyangwa izabifata nk’igitugu gishingiye ku mbaraga z’idini na politiki? Ibyo bizasubizwa n’igihe, ariko amagambo y’umusizi George Orwell akwiriye kwibukwa: "Ubutegetsi buhuje ukuri kw’I’imana na politiki bushobora kuba ari ubw’igitugu kurusha ubundi bwose."
Ese koko umugozi wunze politike n’iyobokamana witwa igitugu?