× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese kumva indirimbo z’isi cyane cyane iz’ibishegu ni icyaha?

Category: Opinion  »  May 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ese kumva indirimbo z'isi cyane cyane iz'ibishegu ni icyaha?

Abakristo bamwe na bamwe bahisemo kutumva indirimbo z’abahanzi bamwe na bamwe baririmba indirimbo z’isi kubera ko zamamaza ibikorwa Imana yanga urunuka, urugero nk’ubusambanyi (ibishegu), amashusho arimo ubumaji n’ubupfumu n’ibindi. Ese wavuga ko bafashe umwanzuro mwiza? Bashingiye kuki, kandi se Bibiliya ibivugaho iki?

Bibiliya ivuga ko ibintu byose byemewe, ariko ikavuga ko byose bitagira umumaro (1 Abakorinto 10:23), ariko ikongera igasaba Abakristo guhitamo ibyo Umwami Yesu ashima. Abantu bafite uburenganzira bwo guhitamo ibibanogeye, byaba ibyiza cyangwa ibibi kuko byose biremewe. Ariko se byose bishimisha Umwami? (Abafilipi 4:8).

Umugabo witwa Samuel Sey wo muri Amerika yashwanye n’umugore we bapfa ko umwe ashaka kumva indirimbo ya Taylor Swift kubera ko zamamaza ubusambanyi n’ibindi bintu Bibiliya iciraho iteka birimo uburozi (ubumaji). Uyu mugabo yagize ati: “Niba uri Umukristo kandi ukaba ukunda indirimbo za Taylor Swift, ugomba guhagarika kuzumva.”

Yakomeje agira ati: “Niba ijisho ryawe ry’iburyo rikubereye igisitaza rikuremo, kuko icyiza ni ugutakaza urugingo rumwe rw’umubiri, aho kugira ngo wose uzajugunywe muri Gehinomu (ikuzimu).” Aya magambo yavuze, ashingiye muri Matayo 5: 29.

Yasobanuye agira ati: “Niba indirimbo za Taylor zigutera gukora ibyaha, ugomba kuzicikaho. Ariko, ibyo ntibisobanura ko ari icyaha kumva Taylor Swift. Umuntu wese uvuze ibyo aba ashaka kumva ko ibitekerezo n’ubwenge bwe biruta iby’Imana.

Bamwe mu banenga Taylor Swift bagaragaje ko amagambo yo gutukana ari mu ndirimbo ebyiri zo kuri album ye iheruka zagombye gutuma album yose batayumva, ariko ibyo byaba bivuze ko umuhanzi wese utaramya Imana tudakwiriye kumva indirimbo ze.

Gusa nanone, nta bwo bivuze ko Abakristo bagomba kumva izo ndirimbo ebyiri ziri kuri album zigizwe n’amagambo yo gutukana. Icyo tutahakana ni uko indirimbo z’umuhanzi wese w’isi kandi isi yuzuye icyaha zitaburamo utuntu tuzibuza kuba zera kandi zishimwa (Abafilipi 4: 8).

Numvise imyaka myinshi Joe Rogan. Icyo ni icyaha nakoraga ku mugaragaro, kuko yaririmbaga amagambo menshi yo gutukana, kutagira ikinyabupfura, no kurwanya Kristo, icyakora nta muntu wigeze ansaba ko nakwihana kandi nkanga Rogan ku mugaragaro. Ibyo ni ugukerensa Ijambo ry’Imana.”

Mu Abaroma 14: 10-14 “Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana, kuko byanditswe ngo “Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye, Amavi yose azampfukamira, Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry’Imana.’ ”Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana. Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana.

Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se. Ndabizi kandi nemejwe rwose n’Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanya ubwacyo, keretse utekereza ko ikintu gihumanya ni we gihumanya.”

Ibyo twumvise harimo n’umuziki tuzabimurikira Imana. Ibaze uti ‘ese Yesu aje hano nakwishimira ko twambara ekuteri tukumvana aka karirimbo karimo amagambo y’ubusambanyi, ubupfumu, ubujura, urwango, ishyari, n’ibindi? Indirimbo z’isi zose si mbi, ariko buri wese akwiriye kumenya ko ibyo yumva azabimurikira Imana.

Uyu mugabo yagize icyo avuga kuri aya magambo yo mu Baroma agira ati: “Ibyo ntibisobanura ko dukwiye kwishimira uburyo bubi bwo kwidagadura. Imana iravuga iti: "Ntukagire uruhare mu bikorwa by’umwijima, ahubwo ubishyire ahagaragara" (Abefeso 5:11).

Hariho indirimbo nanze kumva kuko zisanzwe zamamaza icyaha. Igihe nakizwaga, nahagaritse kumva indirimbo nyinshi nakundaga kumva, kuko zatezaga imbere imvugo itameshe, icyaha cy’ubusambanyi, n’urugomo.

Ikibazo rero ntigikwiye kuba iki ‘Ese ni icyaha kumva Taylor Swift?" ahubwo gikwiriye kuba iki ‘Ese zimwe mu ndirimbo za Taylor Swift ziraboneye kandi zirashimwa?” Birumvikana ko igisubizo ari “Yego.”

Kandi, ibyo ntibisobanura ko ababyeyi bakristu bagomba gushishikariza abana babo kumva Taylor Swift. Bibiliya iravuga iti: “’Ibintu byose biremewe,’ ariko nta bwo ibintu byose bifasha. ’Ibintu byose biremewe,’ ariko byose nta bwo byubaka ”(1 Abakorinto 10:23).

Mperutse gushishikariza Umukristo ukiri muto kureka kumva Jordan Peterson. Ni ukubera ko nubwo Jordan Peterson ari umwe mu batanga ibitekerezo by’umuco nkunda, bimwe mu bitekerezo bye bidahwitse ku Bukristo bishobora guteza akaga Abakristo batabizi.

Nubwo rero byemewe gutega amatwi Jordan Peterson, ariko ibyo aririmba nta Mukristo byafasha. Muri ubwo buryo, nta bwo ari icyaha kumva Taylor Swift – ariko hari indirimbo ze zitagira icyo zigufasha.”

Nubwo uyu mugabo yibanze ku bahanzi bakomeye mu rwego rw’isi, hari abahanzi benshi bazwiho kuririmba ibishegu, amashusho yamamaza ubusambanyi, abyutsa irari ry’ibitsina, bashimagiza ubupfumu, bataka urugomo n’ibindi byangwa, bakabikora bagamije kwigarurira imitima y’abato.

Satani yifuza ko abantu babona icyaha nk’ikintu kidateje akaga. Mu mwaka ushize, Abarundi basabwe kudacuranga zimwe mu ndirimbo zamamaza ubusambanyi. Ese niba Leta ikora ibi, Umukristo utega amatwi Ijambo ry’Imana yitonze yakumva izo ndirimbo? Ni ahawe guhitamo ibyo wumva, wibuka ko uzabimurikira Imana.

Taylor Swift

Zimwe mu ndirimbo zabo zahagaritswe mu Burundi kuko zirimo amagambo yamamaza ubusambanyi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.