× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gafaranga & Annette: Fleury wari Parrain yabivuyemo ku munota wa nyuma, Sabin na Chita bangirwa kwinjira

Category: Love  »  February 2023 »  Sarah Umutoni

Gafaranga & Annette: Fleury wari Parrain yabivuyemo ku munota wa nyuma, Sabin na Chita bangirwa kwinjira

Ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava bukomeje kuyobera benshi bitewe n’udushya twaburanze ari naho bamwe bahera bavuga ko ari filime.

"Waduhaye amakuru koko, ubu ni ubukwe cyangwa ni filime bakinnye? Ni gute se parrain ahagarika inshingano yahawe habura amasaha, urumva atari filime, kuki se ntafoto y’ubukwe turabona?" - Umwe mu baganiriye na Paradise.rw.

Nubwo hari abatari kwizera ko ubu bukwe bwabaye, Paradise.rw ifite amakuru y’uko bwabaye ndetse umugore wa mbere wa Bishop Gafaranga aherutse gutangariza inshuti y’umunyamakuru wacu Frodouard ko Gafaranga yamutaye, abaka ari kugorwa no kwita ku bana babyaranye.

Indi mpamvu ikugaragariza ko ubukwe bwabaye ni amashusho magufi Paradise.rw yabashije kubona aho Annette Murava agaragara ari kunywa Jus yiteguye gusabwa no gukobwa. Uwaduhaye ayo mashusho yahise asabwa kuyasiba, ariko yisanga yasakaye hose.

Ubu noneho hamenyekanye amakuru y’uko Fleury Legend wari Parrain byarangiye adatashye ubu bukwe ndetse n’abari bashinzwe umutekano bangira Murungi Sabin na Chita Magic kwinjira kandi bari bafite ubutumire ndetse Chita yari kuba MC "Umushyushyarugamba".

Hari uwatanze amakuru ati: “Fleury amaze kubona ko ubukwe bwa Bishop Gafaranga bukomeje kuvugwamo ibintu bitandukanye kandi ibyinshi bitari byiza, yafashe icyemezo cyo kubuvamo, uwo munsi yari afite izindi gahunda ahitamo kuzikomeza aho kujya mu bukwe.”

Julius Chita yabwiye IGIHE ko yatunguwe n’uko banze ko yinjira mu bukwe kuko ngo ari umunyamakuru nyamara igihe Annette Murava yambikwaga impeta yari abizi ariko akabagirira ibanga.

Yagize ati “Najyanye na Murungi Sabin nk’inshuti za Bishop Gafaranga yewe n’umugore we, Sabin we yari mu bagiye no kumufatira irembo, icyakora twatunguwe n’uko batwangiye kwinjira mu muhango wo gusaba no gukwa.”

Julius Chita avuga ko yari yahawe inshingano zo kuyobora ibirori byo kwiyakira (reception) mu bukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava, icyakora atungurwa bikomeye n’uko yangiwe kwinjira kandi yarahawe ubutumire.

Akomeza atangaza ko byatumye afata icyemezo cyo kuva aho ubu bukwe bwabereye aritahira birangira n’imirimo yahawe atabashije kuyikora. Ntiyasobanuye niba na Murungi Sabin yarahise yitahira.

Ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava waririmbye "Niho Nkiri", bwabereye i Nyamata muri La Palisse Hotel ku wa 11 Gashyantare 2023 bukumirwamo itangazamakuru ku rwego rwo hejuru.

Ni ubukwe uyu mugabo yakoze butavugwaho rumwe kuko abari basanzwe bamuzi bahamyaga ko yari asanganywe umuryango ndetse n’abana batatu. Hari amakuru avuga ko hashize ukwezi Gafaranga n’umugore we bahanye gatanya.

Ifoto igaragaza Annette mu bukwe bwe

Amakuru avuga ko ubukwe bwabaye rwose

Annette amaze amezi menshi yambaye impeta

Bishop Gafaranga yakunze cyane Annette Murava

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.