Kuri ubu izina Chryso Ndasingwa rikomeje kuba ubukombe ku bw’igitaramo cya pasika cyiswe "Easter Experience" gikomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga.
Amakuru y’igitaramo cya Easter Experience akomeje kwiyongera nyuma yo gutangaza ibiciro by’amatike, gutangaza Arsene Tuyi nk’umwe mu bataramyi ndetse no gutangaza aho iki gitaramo kizabera.
Nyuma yo gufata bugwate imitima mu ndirimbo "Iyo Mana" umuramyi Chryso Ndasingwa akomeje gutanga ibimenyetso byo kuzagusha imvura y’umugisha ku bakunzi be.
Ku ikubitiro yakuye mu mayira abiri abibazaga aho iki gitaramo kizabera atangaza ko hatahiwe uruhimbi rwa "Intare Arena" dore ko hari hanuganuzwe ahantu hatandukanye.
Mu gihe kandi hari abibazaga niba bizabasaba kugurisha ikibanza kugira ngo bazafatanye n’Imiryango yabo kwishimira pasika, aba nabo bahawe amakuru y’Impamo yerekeranye n’ibiciro by’amatike y’iki gitaramo.
Kuri ubu amatike y’ibyiciro bine yamaze gushyirwa ku isoko: Ku bihumbi 10 Frw gusa by’amanyarwanda, itike ya Premium yashyizwe ku isoko, ibihumbi 20 Frw uragura ticket ya kabiri mu guhenduka (gold) mu gihe ibihumbi 30 Frw biguhesha uburenganzira bwo kwibikaho itike ya"Platinum".
Kuri ba bandi baba bifuza kwicara hafi y’uruhimbi begereye imbonankubone n’abataramyi bashyiriweho ticket ya 50k.
Hashyizweho kandi uburyo bworoshye bwo kwigurira itike yo kuzitabira Easter Experience hifashishijwe urubuga rwa WWW.ISHEMA.RW.
Uburyo bundi ni uburyo bw’akanyenyeri bamwe aho ukanda *797*30 cyangwa se ugahamagara kuri 0788622852 cyangwa se ugahamagara 0792400474.
Chryso Ndasingwa kuri ubu yamaze gutangaza ko umuramyi Tuyisenge Arsene ari umwe mu bo bazataramana muri iki gitaramo cyo kuwa 20 Mata 2025. Arsene Tuyi ni umwe mu baramyi bakunzwe mu ndirimbo nka: Waramutse Rwanda, Naranyuzwe, Impamvu y’ibyishimo n’izindi.
Chryso Ndasingwa ni umwe mu bamaze gutura iteka mu mitima y’abakunzi ba gospel. Ibi bikaba byarashimangiwe n’igitaramo cyiswe "Wahozeho Album Launch" cyo ku wa 05 Gicurasi 2024 aho yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa kabiri wa ‘Gospel’ wujuje inyubako ya BK Arena.
Uyu muhanzi ukorera ivugabutumwa mu Itorero rya Newlife Bible Church Kicukiro, amaze imyaka isaga itatu akora umuziki aho yamenyekanye mu ndirimbo nka "Ndakwihaye", "Wahozeho", "Ntajya Ananirwa", "Ntayindi Mana", "Wakinguye ijuru", "Ni Nziza" n’izindi.