Nyirabagande Vestine ni umukristo akaba yarigeze kuba n’umuririmbyi muri Korari Ingabire yo muri ADEPR Muhoza, mu karere ka Musanze. Avuga ko gukoresha agakingirizo ku bakristo bashakanye nta cyaha kirimo.
Nyirabagande Vestine yafashe icyemezo cyo kurengera abantu benshi mu kwirinda indwara zifatira mu myanya ndangagitsina, yemera gukangurira abakristo bashakanye gukoresha agakingirizo.
Ni mu rwego rwo kwirinda no mu kurinda gusama inda batabyumvikanyeho n’abo bashakanye, dore ko hari abana bavuka bagateza amakimbirane mu bashakanye, akanemeza ko ntacyo biba bitwaye mu buryo bw’icyaha.
Ni bake bataragira iyo myumvire, aho bavuga ngo ntiyarira bombo mu ishashi ngo yumve uburyohe, abandi bakavuga ko zituma abagore bumagara, n’ibindi byinshi bigaragaza iyo myumvire yo hasi.
Paradise yegereye Nyirabagande Vestine umaze kwamamara, imubaza ibivugwa ko yaba yarenze umurongo w’agakiza akamamaza ubusambanyi abinyujije mu gusaba abakristo gukoresha agakingirizo.
Yatangiye yivuga ati: “Nitwa Nyirabagande Vestine, nkaba umukristo wa ADEPR, ari na yo nakuriyemo nkaba narabaye umuririmbyi muri Korari Ingabire ya ADEPR Muhoza.
Ndi umubyeyi ukunda umuryango nyarwanda, byatumye mfata icyemezo bamwe bafashe nk’ikigayitse, bibwira ko narenze umurongo w’agakiza. Harimo nko gukangurira abakijijwe kwirinda kwandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu myanya ndangagitsina.”
Nyirabagande ntatinya kujya mu bitaramo bikomeye atanga ubu butumwa, avuga ko gukoresha agakingirizo bituma ubyara umwana mu gihe cyiza kandi mubyumvikanyeho.
Akomeza agira ati: “Ntibyanyoroheye kubibwira abakristo, ko kubyara abana batateguwe kubera wumvise wa munyenga wo mu gitanda byagombye kubumvikaniraho n’umugabo mukambara agakingirizo, dore ko kugakoresha nta cyaha kirimo.”
Uyu mubyeyi yatubwiye ko batangiye bamutera amabuye ngo ararengera mu kuzana ibizira mu bakristo. Amakuru atariho ivumbi ni uko nyuma y’ibi bitutsi bingana bityo muri ADEPR haje kubaho gahunda yo kuringaniza urubyaro yatangwaga n’umupasiteri witwa Mpszuruvugo.
Uwamukenera Nyirabagande yamuhamagara kuri nimero ya telefone igendanwa ari yo: 0788997131.
Nyirabagande Vestine ahamya ko kuba abashakanye bakoresha agakingiriza nta cyaha kirimo