Ibitangazamakuru bitandukanye birimo The Economic Times, The Times of India n’ibindi bitandukanye, byagarutse ku buhanuzi bw’ibivugwa ko bishobora gusohora muri 2026
Mu gihe isi muri rusange yatangiye kubara umwaka wa 2026, ubuhanuzi bw’abantu bazwi nk’abahanuzi bwongeye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga. Ibi byatumye habaho inyandiko nyinshi zisesengura ibyo aba bantu bavuga, cyane cyane mu bihe by’impinduka z’ikirere, intambara n’ihindagurika ry’imibereho y’isi.
Nk’uko bigaragara mu kinyamakuru The Economic Times, mu byo cyanditse mu mpera za 2025, Baba Vanga yavuzweho ko yaba yarahanuye ko mu 2026 isi ishobora guhura n’ibibazo bikomeye birimo intambara n’ihungabana ry’umutekano w’isi (The Economic Times, 2025).
Icyo kinyamakuru kandi kivuga ko aya magambo aturuka ku bisobanuro by’abantu ku byo Baba Vanga yavugaga, kuko nta nyandiko yemewe yasize yemeza ayo magambo ku buryo butaziguye.
Ku rundi ruhande, The Times of India yagarutse kuri Nostradamus, ivuga ko ibisigo bye bya kera by’ubuhanuzi (Les Prophéties) bikomeje gusobanurwa n’abasesenguzi bamwe nk’ibyaba byerekeza ku mpinduka z’ubuyobozi n’intambara mu myaka iri imbere, harimo n’umwaka wa 2026 (The Times of India, 2025).
Nubwo ibi bitangazamakuru byagarutse ku buhanuzi bwavuzwe ku 2026, abasesenguzi bashimangira ko ibyo byose bigomba gufatwa nk’imyemerere n’ibisobanuro, atari amakuru yemejwe n’ubumenyi bwa science cyangwa amateka, kandi abahanuzi bose bitwa ko bariho ntibabyemeranyaho mu buryo butaziguye.
Nk’uko bigaragara mu isesengura ry’itangazamakuru, ubuhanuzi bukomeje gukurura abantu benshi kuko bugaragaza inyota y’abantu yo kumenya ejo hazaza, ariko biburira Abakiristo kwitondera ibyo bizera muri iyi si yahindutse iyo gushaka inyungu zishingiye ku bwikunde, zo gushaka kumenyekana, kuvugwa cyane no kubona indonke.