Imani Keal wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanenze imvugo yo “Kubaha Imana” mu rukundo, bityo atangaza ashize amanga ko yanga urunuka abasore bubaha Imana.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uzwi cyane ku gukora ibiganiro ku buzima bwo mu rugo n’imyidagaduro, Imani Keal, uzwi cyane ku izina Imani Athome, yateje impaka nyinshi nyuma yo gutangaza igitekerezo cye ku bijyanye n’urukundo n’imvugo ikoreshwa ku mbuga zo gushakiraho abakunzi.
Uyu mugore utuye i Washington D.C., ufite abarenga ibihumbi 118 bamukurikira kuri Instagram, yavuze ko mu mwaka wa 2026 ateganya kongera kugerageza gukundana, ariko ko hari imvugo imwe ituma ahita ahagarika iyo gahunda.
Mu butumwa yasangije abamukurikira, Imani Keal yavuze ko akimara kubona ijambo “God fearing man” (umugabo wubaha Imana) mu butumwa bw’umusore uba wisobanura uwo ari we ku mbuga zo gushakiraho abakunzi, ahita ava kuri uwo muntu, akishakira undi. Yagaragaje ko iyo mvugo itamushishikaza na gato, ndetse ko atifuza umugabo uvuga ko atinya iyo Mana nubwo atahise asobanura impamvu mu buryo burambuye.
Iyi mvugo yahise ikurura ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayibonye nk’uburenganzira bwe bwo guhitamo uwo ashaka gukundana na we, mu gihe abandi bayifashe nk’isesereza ku bantu bashyira ukwemera kwabo mu by’ingenzi mu buzima bwabo. Hari n’abagaragaje ko iyo mvugo ikoreshwa n’abantu batandukanye mu buryo butandukanye, bityo ikaba ishobora kutavugwaho rumwe.
Imani Keal azwi cyane kubera ubutumwa atanga ku kwiyakira, gukunda aho umuntu atuye yaba akodesha cyangwa atunze inzu, ndetse no kwigenga mu mitekerereze. Yagiye agaragara mu bitangazamakuru bikomeye nka Apartment Therapy na The New York Times, aho agaragaza ibitekerezo bye ku buzima bwa none, cyane cyane ubw’abagore.
Nubwo amagambo ye yakomeje kuvugisha benshi, iyi mvugo igaragaza ko urukundo rwo muri iki gihe ruri kugenda rufata isura nshya, aho abantu benshi bagenda bahitamo abakunzi bashingiye ku mitekerereze n’indangagaciro bihuje n’izabo bwite, kabone n’iyo byaba bivuze kwitandukanya n’imvugo cyangwa amahame yakundaga gufatwa nk’ingenzi n’abantu benshi.
Imani Keal yavuze ko yanga urunuka abasore bubaha Imana, mu gihe abandi babona ari bo baba bashobora kuyobora neza umuryango