Uyu murongo wa kane wo muri Zaburi ya mbere abantu benshi ntibawusobanukirwa.
Gusa kuwusobanukirwa biragufasha kumenya amateka yo mu bihe bya kera, muri Isirayeli, umenye n’aho uhagaze. Ugira uti: “Ababi ntibamera batyo, bamera nk’umurama utumurwa n’umuyaga.”
Ushobora kumva ko usobanutse, ariko Paradise yifuje kugufasha kuwusobanukirwa neza kurushaho, nyuma y’ubushakashatsi yawukozeho yifashishije ibindi bitabo bivuga ku mateka y’Abisirayeli byawuvuzeho.
Reka duhere ku murama wavuzwemo. Umurama ni udushishwa tuba ku binyampeke tukabirinda, ntube wabasha kukibona, urugero nk’ingano, umuceri n’ibindi. Kera bakoraga imigati yabaga yavuye mu ifu y’igano.
Nyuma yo gusarura, bahuraga ingano bazivana mu dushishwa twazo nk’uko n’uyu munsi bigenda ku bazihura cyangwa ku bahura umuceri. Utwo dushishwa tutaribwa nta kamaro twabaga tugifite.
Ni yo mpamvu twagereranyaga ikintu kidafite uburemere cyangwa agaciro, kidakenewe, kigomba gutandukanywa n’ikintu kiza ubundi kikajugunywa. Iyo bagosoye, umurama uratumuka kuko uba udakenewe kandi iyo wirundiye hamwe uratwikwa cyangwa ukajugunywa.
Babikora kugira ngo umuyaga utagaruka ugahuha wa murama, ukaba wakwivanga na bya binyampeke byo kuribwa bisa neza. Abandi bawukoramo ifumbire bakawufumbiza ibindi bihingwa. Muri make, umurama nta kamaro ugira ku bijyanye no kuribwa kuko umuhinzi ahingira kurya.
Uyu murongo wavuze ko ababi batumurwa nk’umurama. Abantu bakora ibyaha ku bushake kandi bakaba barinangiye imitima ntibihane, ntaho batandukaniye n’umurama utagifite umumaro. Ni yo mpamvu uyu murongo wavuze ko bazatumurwa nk’umurama.
Iyo ukora ibyiza, uba umeze nk’urugano ruri mu gishishwa. Abantu bagukikije bakora ibibi, bameze nk’uko igishishwa gitwikira urugano. Iyo ingano zimaze guhurwa zitandukana n’ibishishwa. Ibyo ni byo Imana izakora igatandukanya ababi n’abeza.
Ababi kuko itazaba ikibakeneye, dore ko igihe cyo kwihana kizaba kirangiye, bazarimburwa, bamere nk’abatumuwe n’umuyaga. Ibi kandi ntibizaba kera kuko iminsi irabarirwa ku mitwe y’intoki.
Zaburi ya 37:10 igira iti: “Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho, Ni koko uzitegereza ahe umubure.”
Uko ni ko gutumurwa. Ese nyuma yo gusoma iyi nkuru, ubonye uri ikinyampeke cyangwa uri umurama ukwiriye gutumurwa?