× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Harimo amatike ya Miliyoni: Ambassadors of Christ igiye gukorera i Kampala ibitaramo by’imbaturamugabo

Category: Choirs  »  November 2022 »  Editor

Harimo amatike ya Miliyoni: Ambassadors of Christ igiye gukorera i Kampala ibitaramo by'imbaturamugabo

Ambassadors of Christ ikunzwe mu Rwanda no muri Afrika nzima, igiye gutaramira muri Uganda mu bitaramo by’amateka.

Ambassadors of Christ ni korali ibarizwa mu Itorero ry’Abadvantiste b’Umunsi wa Karindwi i Remera mu Rwanda. Indirimbo zayo zahembuye/zihembura benshi mu gihugu no hanze yacyo. Aba baririmbyi bari bamaze igihe kinini bacecetse kubera Covid-19, ariko mu bigaragara bagarukanya imbaraga nyinshi.

Nk’uko babisangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, Ambassadors of Christ igiye gutaramira muri Uganda mu bitaramo by’amateka. Ni ibitaramo byiswe "Ndenda Kampala Grand Concerts". Ibi bitaramo bizaba mu mpera z’uyu mwaka tariki 03-04 Ukuboza 2022. Intego yabyo ni ugukusanya inkunga y’inyubako y’Itorero yitwa "Uganda Adventiste Centre Complex".

Igitaramo cya mbere urebye ni icy’abafite ikofi irimo ikintu. Kizaba tariki 03 Ukuboza 2022 kibere ahitwa Imperial Royal Hotel kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira bizaba ari amashiringi ya Uganda ibihumbi 100 muri VIP naho ’Table’ ni Miliyoni imwe y’amashiringi ya Uganda, mu mafaranga y’u Rwanda akaba angana na 283,000 Frw.

Igitaramo cya kabiri cy’abantu bose [General show], itike ya macye ni 8,000 Frw y’amanyarwanda. Cyo kizaba tariki 04 Ukuboza 2022 kibere ahitwa Lugogo Hockey Grounds kuva saa munani z’amanywa. Kwicara mu myanya isanzwe ni amashiringi 30,000, muri VIP ni amashiringi 50,000 naho mur VVIP ni amashiringi 100,000 [28,000 Frw].

Ambassadors igiye kujya muri Uganda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.