Korali Jehovah Jireh ya CEP ULK Post Cepiens igiye gukora igiterane cy’imbaturamugabo kigamije gutanga impinduka zuzuye binyuze mu ndirimbo ndetse n’ibikorwa byo gufasha n’ivugabutumwa mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Iki Giterane cyiswe "Imana iratsinze Live Concert" giteganyijwe kubera muri Stade Ubworoherane ku wa 19-20 Kanama 2023.
Ni igiterane cyatekerejweho mu gihe cyashize ndetse gihabwa umwanya uhagije hitabwa ku kureba uburyo ivugabutumwa ritaba indirimbo gusa ahubwo hakabaho n’ubundi buryo bwo kwegera abaturage bakangurirwa kuva mu byaha bitandukanye by’ubusinzi, ibiyobyabwenge;
Ubusambanyi cyane cyane hirindwa inda zitateganyijwe n’ibindi. Ibi bigomba no kujyana no kubigisha kugira ubuzima buzira umuze, berekwa uburyo gutunganya ibiribwa mu rwego kugira indyo nziza.
Ku ikubitiro tariki ya 18 Kanama 2023, hari ibikorwa byo gusura ahantu hatandukanye hakorwa ubukangurambaga. Guhera saa Tatu za mu gitondo iyi korali izasura ahitwa Cyuve na Rugarama.
Nyuma ya saa Sita, hazakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, ubwo kurinda abana guta amashuri bakiri bato, kwirinda ubusambanyi by’umwihariko gukumira inda ziterwa abangavu no kurwanya igwingira ry’abana higishwa gutegura indyo yuzuye.
Perezida wa Korali Jehovah Jireh, Muvunyi Hypolite, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko kuri uwo munsi hateganyijwe n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza.
Yakomeje ati “Kuri uwo munsi kandi hateganyijwe ibikorwa by’ubugiraneza bitandukanye aho hazatangwa amatungo magufi nka kimwe mu bisubizo byo kurwanya indyo utuzuye n’ibindi.”
Ku wa Gatanu, tariki 18 Kanama 2023, hateganyijwe ibiganiro bigamije kurwanya ibiyobyabwenge, guta amashuri kw’abana, ubukangurambaga mu gukumira inda ziterwa abangavu, bizakorerwa ahitwa Rugarama na Cyuve.
Ku munsi ukurikiyeho, tariki ya 19 Kanama 2023, guhera saa Munani hazaba igitaramo muri Stade Ubworoherane, kizabanzirizwa n’urugendo ruzatangira saa Sita z’amanywa ruturutse mu Mujyi wa Musanze rwagati rugana aho kizabera muri stade.
Ku wa 20 Kanama 2023 hazaba amateraniro mu gitondo kuri ADEPR Muhoza, hanyuma hakomeze igitaramo kizaba guhera saa Munani kuri Stade Ubworoherane.
Muri ibi biterane Jehovah Jireh izaba iri kumwe n’andi makorali nka Goshen Family Choir, Ingabire Choir, Urukundo choir na Shiloh Choir. Abazacyitabira bazigishwa n’abavugabutumwa barimo Ev. Twahirwa Raymond na Pasiteri Rudasingwa Jean Claude.
Korali Jehovah Jireh yatangiye umurimo w’Imana mu 1998 ubu imaze imyaka 25 mu ivugabutumwa. Yamamaye mu ndirimbo nka “Gumamo”, “Turakwemera”, "Umukwe araje", "Tugufitiye icyizere Mana", "Izahanagura amarira", "Imana yaraduhamagaye", "Kugira ifeza", "Guma muri Yesu", "Ingoma yawe", "Intsinzi" n’izindi.
Korali Jehovah Jireh ya CEP ULK Post Cepiens igiye gukora igiterane cy’imbaturamugabo