Speech Impediment of the Soul, ni indwara ifatwa nk’ubumuga bukomeye, butera umuntu guhora ashaka kugera ku ntsinzi, bitewe n’agahinda aba afite mu mutima, agashaka ko yubahirwa ku byo abandi babona kuruta uwo ari we!
Iyi ndwara yiswe “speech impediment of the soul” yasobanuwe n’ikinyamakuru cyo kuri murandasi Substack, aho umwanditsi John R. Miles yagaragaje ko atari ubumuga bwo kuvuga busanzwe, ahubwo ko ari imvune yo mu mutima ituma umuntu agaragara nk’uwageze ku ntsinzi, nyamara mu mutima we yiyita umuhombyi kurusha abandi bose babaho, aho abandi babona ko ari guseka, nyamara we akaba ababaye cyane mu mutima, ariho hava izina nsekambabaye.
Umuntu uyifite, ubuzima bwe bwose ahora yubakira agaciro ke ku byo akora aho kukubakira ku cyo ari cyo. Yavuze ko ari imiterere y’imitekerereze ituruka ku bikomere byo mu bwana n’ihungabana, bigatuma umuntu ahora ashaka kwemeza ko afite agaciro binyuze mu ntsinzi n’ishimwe, nyamara ikibazo nyamukuru kiri imbere mu mutima kitakemutse.
Hari abantu babayeho ubuzima bwuzuye intsinzi, icyubahiro n’ishimwe, ariko imbere mu mutima wabo hakaba hari ituze rike n’ijwi ribabwira ko batigeze baba “abagize icyo bageraho”.
Iyi miterere, bamwe bayita “speech impediment of the soul”, nk’aho umutima wagira ubumuga bwo kutavuga. Ni igihe umuntu agira ibikomere byo mu bwana cyangwa ibihe bikomeye byamusigiye ipfunwe, bikamugira umuntu wiyubakira agaciro ke ku byo akora aho kukubakira ku cyo ari cyo.
Ku mukristo wifuza gutera imbere mu mwuka, ibi bishobora kuba inzitizi ikomeye. Iyo umuntu yemera ko agaciro ke kagaragazwa n’ibikorwa bye, imirimo myinshi mu itorero, gusenga kenshi, gutanga cyane, cyangwa gushimwa n’abayobozi, atangira kubaho mu mutego w’“imikorere” (performance trap). Aho kuba umwana w’Imana wizeye ubuntu bwayo, agahinduka umukozi uhora ashaka kwemeza ko akwiriye gukundwa.
Ibi bituma imikurire yo mu mwuka iba iy’inyuma gusa. Umuntu ashobora kugaragara nk’ufite ukwizera gukomeye, ariko imbere akumva ataragera, ataruzura, cyangwa atarashimwa bihagije. Iyo atabonye ishimwe, ashobora gucika intege cyangwa kwibaza niba Imana imwemera koko. Mu by’ukuri, aba agerageza gukemura ikibazo cyo mu mutima akoresheje ibisubizo byo hanze.
Bibiliya yo itwigisha ko agaciro k’umuntu gashingira ku rukundo rw’Imana, si ku byo akora. Umukristo akizwa ku bw’ubuntu, si ku bw’imirimo. Iyo umuntu adakijije ibikomere byo mu mutima nk’ipfunwe, kwangwa, cyangwa kumva atagaragara, ashobora gukomeza kubihisha inyuma y’imirimo myiza, ariko ntakire by’ukuri.
Iyo umukristo yemeye ko agaciro ke katagomba kugurwa n’imirimo, ahubwo ko ari impano yahawe kuva yavuka, atangira kuruhukira mu rukundo rw’Imana. Aho gukora kugira ngo yemerwe, atangira gukora kuko yamaze kwemerwa.
Imikurire nyayo yo mu mwuka ibaho iyo umuntu avuye mu mutego wo gushaka kwemeza agaciro ke, akinjira mu kuri ko ari umwana w’Imana w’agaciro kadashingiye ku byo akora. Iyo “raporo za kera” z’imitekerereze zigerageje kongera kumutegeka, yiga kuzimenya nk’amakuru ashaje, akaguma mu kuri k’uko agaciro ke kadategereje indi ntsinzi.
Gutera imbere mu mwuka si ugukora byinshi kurusha abandi; ni ukwemera byimazeyo ko wakunzwe mbere yo kugira icyo ukora. Iyo uwo mwanya w’umutima wuzuye, imirimo ukora iba ikomoka ku rukundo, aho kuba ku bwoba bwo kutagaragara.