Itsinda Helvine Foundation, riyobowe n’umwana w’imyaka 12 Isheja Ndahiro Helvine, ryasuye ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) mu gikorwa kigamije gufasha no gukomeza abarwayi bari mu bihe bikomeye muri iyi minsi ya Noheli.
Muri uru ruzinduko, Helvine n’ababyeyi be, bifatanyije n’abandi 2 mu bagize Helvine Foundation, basuye abarwayi batandukanye, babaha inkunga zirimo amagambo y’ihumure, ibikoresho by’isuku n’ubufasha butandukanye, bongera kugaragaza ko intego yabo ari ugusubiza icyizere mu babaye.
Mu bitunguranye byabereye muri uru ruzinduko, Helvine yahuriye ku bitaro bya CHUK n’umukinnyikazi wa filime uzwi cyane witwa Rufonsina, ndetse aterura n’umwana uyu mubyeyi aherutse kwibaruka. Helvine agaragaza ko afata Rufonsina nk’intangarugero yo kudacika intege mu buzima no mu byo akora.
Helvine yagize ati: “Nkunda Rufonsina cyane, ni intangarugero yo kudacika intege mu byo nkora.”
Isheja Ndahiro Helvine ni umwana w’imyaka 12 uzwi mu Rwanda kubera umutima wuje impuhwe n’urukundo rwo gufasha abandi, cyane cyane abana batishoboye.
Kuva akiri muto, yagiye agaragaza inyota yo gufasha, atangira kwegera abana babaye mu buzima bukomeye, abashakira ibyo kurya, imyenda, ubuvuzi n’ubufasha bw’ubuzima, aho yamenyekanye cyane binyuze mu gufasha Mugisha (Kami Avidony) wari mu buzima bwo mu muhanda kandi urwaye uruhu.
Afite inzozi zo kuzaba Dogiteri no kubaka ikigo cy’amashuri kizafasha abatishoboye, akaba afatwa nk’ikitegererezo cy’uko umutima w’urukundo ushobora guhindura ubuzima bw’abandi no gutanga icyizere ku muryango n’Igihugu muri rusange.
Tariki ya 12 Ukwakira 2025, iri tsinda ryiyemeje gukora ibikorwa by’urukundo, Helvine Foundation, ryasuye ibitaro bya Muhima mu gikorwa cyari kigamije gufasha abarwayi bafite abana bato batishoboye, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Spread Kindness – Go Fund with Helvine”, cyangwa "Kwirakwiza Urukundo – Fatanya na Helvine"
Uru rugendo rwari rugamije kugeza ku barwayi bakeneye inkunga yihutirwa ibikoresho by’ibanze birimo Colgate, amavuta yo kwisiga (body oil), pampers, impapuro z’isuku (toilet paper) n’ibindi byangombwa.
Ababyeyi ba Helvine bavuze ko bakomeje gushyigikira umwana wabo mu bikorwa by’urukundo, nk’uko bamufasha mu gusura abarwayi n’abandi bababaye. Bavuze ko uru ruzinduko rwa CHUK ruri mu murongo w’ibikorwa byagutse bya Helvine Foundation bigamije kwegera ababaye, cyane cyane abarwayi n’abana batishoboye.
Iyo umuntu afashije mugenzi we uri mu kaga, aba agaragaje urukundo rufatika, kandi Imana imuha umugisha. Nta gikorwa cyiza kibagirana imbere yayo, ndetse iteka ihora yiteguye kwitura umuntu wakoze neza. Gutangana umutima wuzuye, nta cyo witeze, ni ikimenyetso cyo gukorera Imana, kuko uko dukorera abandi, ni ko tuba tuyikorera.
Mu rwandiko rwandikiwe 1Abatesalonike 5:14, Pawulo yabibukije gukomeza abanyantege nke, kubasengera no gufasha abatishoboye.
Abakunzi ba Helvine Foundation batangaje ko bazakomeza ibikorwa byo gusura abarwayi n’abana batishoboye, by’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru, basaba abafite umutima wo gufasha kwifatanya na bo, kuko “hari benshi bakibabaye cyane bakeneye ubufasha.”
Uburyo bworoshye bwo kubavugisha, ni ukwandikira cyangwa guhamagara izi nimero zibaruye ku babyeyi be, kugira ngo atange inkunga ye: 0788920118 (Mama wa Helvine), 0785544830 (Papa wa Helvine)
_ Helvine ari kumwe na papa we, Ndahiro Yves, ubwo bavaga CHUK bavuye gufasha bamwe mu baharwariye
Helvine wahuye na Rufonsina akanakikira umwana we yagize ati: “Nkunda Rufonsina cyane, ni intangarugero yo kudacika intege mu byo nkora.”