× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Helvine w’imyaka 12 wifuza kuzaba Doctor akomeje umuhamagaro Imana yamuhaye wo gufasha abana bababaye

Category: Health  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Helvine w'imyaka 12 wifuza kuzaba Doctor akomeje umuhamagaro Imana yamuhaye wo gufasha abana bababaye

Isheja Ndahiro Helvine: Umwana w’imyaka 12 uhamya ko Imana yamuhaye umutima wo gufasha abandi, akagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abana benshi babayeho mu buzima bubi.

“Gufasha byaje mu mutima wanjye nkiri muto…”

Helivine Isheja Ndahiro, umwana w’imyaka 12 utuye mu Rwanda, ni umwe mu bana bake bafite umutima wuje impuhwe n’urukundo rutangaje.

Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo Gerald Mbabazi TV na Inyarwanda Tv, Helivine yavuze ku rugendo rwe rutangaje mu gufasha abandi bana batishoboye, urugendo rwatangiye afite imyaka 6 gusa, ubwo yatahaga avuye ku ishuri akanyura ku bana benshi nta myenda bafite, nta nkweto bambaye, ndetse banabayeho mu buzima bwo kubura ibyo kurya.

Yavuze uko mu gitondo cyaho yabigenje: “Naraye nshyize umuceri, kawunga, ibishyimbo bari batetse, n’ikanzu yanjye hamwe n’amavuta mu envelope. Numvaga nifuza gufasha abo bana.” – Helivine

Ariko icyo gitekerezo cyakiriwe nabi n’ababyeyi be. Papa we na mama we bamubwiye nabi, kuko batiyumvishaga neza ibyo umwana wabo yari arimo. Ariko ntiyacitse intege. Nyuma yo kumara inshuro ebyiri yanga kurya, mama we yamugiriye impuhwe, amwemerera ko ku Cyumweru cyari kuza bari kuzajya gufasha abo bana.

Ku Cyumweru bakimara gusenga, Helvine yongeye kwibutsa nyina icyifuzo yari amaranye igihe cyo gufasha abana. Mama we yahise afata telefone ahamagara nyirakuru wa Helvine, amubaza niba yaba azi aho babona abana babayeho nabi, batagira ibyo kurya n’ibyo kwambara.

Nyirakuru adatindiganyije yahise abahamagarira mubyara wa Helvine, na we abaha amakuru y’abana bakinanaga umupira batagira imyambaro n’inkweto. Bahise bagana kuri butike, bagura kawunga, umuceri, imyenda n’inkweto, berekeza aho uwo muryango wabaga – mu nzu itari yakuzuye, isakaye ariko itagira umuryango.

Bahasanze umugore utwite n’abana be babaye muri ubwo buzima bukakaye. Babaganirije ku Ijambo ry’Imana, babaha ibyo byangombwa, barasenga, banabagurira amakara, baba bamaze guhindura ubuzima bwabo batyo.

Mugisha, umwana warwaye uruhu, yahinduriwe ubuzima

Mu bandi bana Helvine yahuye na bo harimo Mugisha, ufite ubumuga bw’uruhu rurwaye, kuvuvuka. Yahuriye na we mu modoka rusange ubwo yari agiye ku ishuri, abantu bose bamuhunga kubera impumuro n’uko yari ameze, ariko Helvine aramwegera aramuganiriza. “Yogaga rimwe na rimwe. Abantu bose bari bamuhunze. Ariko njyewe naramwegereye.” – Helvine

Mugisha yamusobanuriye ko yavutse nyina atari kumwe na se, ndetse ko se atigeze abana na nyina n’umunsi n’umwe. Nyina nyuma yo kumubyara, yahise ashaka undi mugabo babyarana undi mwana.

Uwo mugabo yarabyanze, avuga ko atabana na Mugisha kuko atari uwe, kandi anavuga ko atashobora kubana n’umwana ufite uruhu nk’urwo. Ibyo byatumye Mugisha ajya kuba mu muhanda, atagira aho aba, aheranwa n’ubwigunge n’ubuzima bukomeye.

Nyuma yo kuganira na Mugisha no kumenya agahinda yanyuzemo, Helvine yafashe icyemezo cyo kudatezuka ku kumufasha. Yamurangiye aho mama we akorera, ngo azageyo amufashe, ageze mu rugo anabiganirizaho mama we ngo azamufashe, kandi ni ko byagenze, mama we yarabyemeye aramufasha.

Uko iminsi yicumaga, ubuzima bwa Mugisha bwatangiye guhinduka, aho agiriye kubana na bo, mu rugo rwabo, bakamufata nk’umwana. Bahoraga bamuhumuriza, bamwereka urukundo atari yarigeze abonera mu muryango.

Nyuma y’imyaka ine yari amaze atiga, Helvine n’ababyeyi be bafashe icyemezo cyo kumusubiza ku ishuri. Nubwo yari yarasigaye inyuma, ntiyacogoye: mu mwaka wa kane yahise aba uwa gatatu mu ishuri, agaragaza ko afite ubuhanga n’umurava byo kwiga.

Ubu Mugisha ntakiri wa mwana abantu bahunga. Imbaraga z’urukundo zamukijije mu buryo bw’umubiri n’umutima. Indwara y’uruhu yamugabanutseho cyane—haracyariho amabara make, ariko ntakivuvuka nk’uko byahoze.

Mugisha afite icyizere cy’ejo hazaza, kandi yishimira ko hari umuntu wagize impuhwe, akamukura mu mwijima akamushyira mu rumuri, ari byo bituma na we yiyemeza kuzafasha abantu. Ni na yo mpamvu yiyise Mugisha kuko yifuza kuzabera abandi umugisha “Yari amaze imyaka ine atiga. Mu mwaka wose wa kane yabaye uwa gatatu.” – Helivine

Amazina nyakuri ya Mugisha ni Kami Avidony, ariko akunze kwiyita Mugisha, kuko yifuza kuzabera abandi abantu umugisha.

Ubutumwa bwa Mama wa Helvine, Tuyishime Josiane

Mama wa Helvine yavuze amagambo akomeye agaragaza uburyo Helvine ari nk’intumwa y’Imana kuri bo. Aragira ati: “Si Helvine wabikoze. Ni Imana yamukoresheje. Twe nk’Abakristo twemeye gukurikira umuhamagaro we.”

Wa muryango wafashijwe na Helvine, bari batuye mu nzu idakinze, itari iyabo. Umunyamakuru wo kuri Ihumure Tv ikorera kuri Youtube, afatanyije ba Helvine babakoreye ubuvugizi, abantu batanga inkunga igera kuri miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw), harimo n’uwabahaye amafaranga yo gukodesha inzu mu mezi atanu, ya mafaranga bayakoramo igishoro cyo gucuruza amakara.

Ubufasha burakomeje: WhatsApp Group ‘Helvine Foundation’ na gahunda z’ejo hazaza

Ubu, hashinzwe itsinda rya WhatsApp ryitwa "Helvine Foundation", rigizwe n’abantu bafite umutima wo gufasha. Bahora bashyigikira ibikorwa bya Helvine, cyane cyane mu gufasha Mugisha kubona imiti ya buri kwezi, igura 140,000 Frw. Mugisha afite indwara y’uruhu idakira, nk’uko bigaragara mu barwaye indwara yitwa albinism, akaba agomba guhabwa imiti igihe cyose.

Indoto za Helvine: kuba dogiteri, kubaka ikigo cy’amashuri, no kurengera abatishoboye
Helvine avuga ko yifuza kuzaba Dogiteri kugira ngo avure abantu bababaye, abiteho nk’uko yabigenje kuri Mugisha n’abandi bana. Avuga ko azubaka ikigo cy’amashuri kizafasha abana batishoboye.

“Si uko dufite ubushobozi, ahubwo ni uko Imana yampaye imbaraga. Nanjye nsengera i Betelehemu, ndirimba mu bana b’abaririmbyi mu rusengero.” – Helvine

Ubutumwa kuri rubanda: Fasha Helvine gukomeza gufasha abandi

Nk’uko ababyeyi be babyivugiye, nubwo batabanje kumva neza igitekerezo cye, nyuma baramushigikiye uko byagenda kose, kuko babonye ko ari umuhamagaro waturutse ku Mana. Ubu bafatanya n’abandi kugira ngo bashobore kugeza ubwo bufasha kuri benshi.

Uramutse ushaka gufasha uyu mwana gukomeza ibikorwa by’urukundo, ushobora kumuhamagara cyangwa gutanga ubufasha kuri nimero 0788920118 ibaruye kuri Tuyishime Josiane, igenewe ibikorwa bya Helvine Foundation.

Uko Mugisha yari ameze

Ubu Mugisha yagize umugisha, agenda akira gake gake

Helvine na Mama we Josiane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.