Benshi mu basaba ko bakwemererwa bagakora imyigaragambyo yemewe n’amategeko mu gihugu cy’u Busuwisi mu mujyi wa Stockholm, barasaba kwemererwa gutwika ibitabo bifatwa nk’ibyera bitewe n’imyizerere ari byo Bibiliya na Korowani.
Ibi byakuruwe n’igikorwa cyo kwigaragambya cyabayeho mu cyumweru gishize ubwo umugabo umwe w’umukristu ukomoka muri Iraq, yajyaga imbere y’umusigiti harimo n’abasenga maze agatwika korowani.
Byateje imbagarara muri icyo gihugu ku buryo n’ibihugu by’aba Islam byinshi byasabye leta y’u busuwisi kugira icyo ikora ngo irengera korowani ntibyongere.
Nk’uko nanone ibitangazamakuru byo muri Suwede bibitangaza ngo nanone byaturutse ku ruzinduko Ministiri wa Suwede aherutse kugirira muri America muri White House, aho yahuye na Perezida Joe Biden bakagirana ibiganira ku bijyanye no kuba Suwede yajya muri NATO.
Perezida wa Amerika ubwe yitangarije ibi, "Nshaka ko dufatanya n’u Busuwisi cyane, kandi kutwiyungaho muri NATO tuzaba dukomeye kurushaho’’.
Impuguke mu by’iterabwoba akaba ari n’umujyanama mu bijyanye n’umutekano rusange muri Kaminuza yigisha ibijyanye no kwirinda mu Busuwisi witwa Magnus Ranstorp, yagize ati; ‘’Iki ni ikibazo kitoroshye, u Busuwisi bugomba gushaka uburyo gikemuka".
Uhagariye police yo mu Majyepfo y’umujyi wa Helsingborg, Mattias Sagfridson, nawe hari ibyo yatangarije The Associated Press. Ati "Buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga no gukoro icyo ashaka mu Busuwisi, gusa ntawemerewe kubabaza mugenzi we, iyo bibaye hifashishwa amategeko".
Ibi byabaye inkuru isakara hose ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye batanga ibitekerezo uko babyumva, n’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatorika ku Isi nawe yagize icyo abivugaho, aho mu makuru yatangajwe n’Ikinyamakuru Al ittihad Pop yagize ati; ‘’Igitabo cyose gifatwa nk’icyera kigombwa kwubabwa mu rwego rwo kubaha bene iyo myizerere".