Ni byiza ko umwaka wa 2023 urangira tuberetse inkuru mwasomye kurusha izindi hano kuri Paradise.rw. Nusoma izi nkuru zose, uraza gusangamo izo wasomye n’iso utasomye, gusa muri byose turashimira cyane Imana n’abasomyi bacu bahagararanye natwe mu 2023.
Inkuru 20 twaguhitiyemo ziyobowe n’inkuru y’ubucukumbuzi twakoze ku mukozi w’Imana Apostle Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries [WFM] na Noble Family Church [NFC], ukomeje kubera benshi umugisha mu buryo bukomeye.
Iyo nkuru yageze ku barenga ibihumbi 12 ivuga ku bigwi byamufashije kugera ku rwego rwo kwakira Madamu Jeannette Kagame, mu giterane ’Abagore Twese Hamwe’ (All Women Together) cyabereye muri Kigali Convention Center muri uyu mwaka. Ni inkuru yakozwe bigizweho uruhare rukomeye na CEO wa Paradise, yandikwa na Nelson Mucyo.
Ikindi ushobora kutavumbura byoroshye kuri uru rutonde ni uko mu bakunda Israel Mbonyi harimo abanyamahanga batagira ingano. Nunyuzamo amaso muri uru rutonde, urasangamo inkuru twakoze ku gitaramo cy’amateka yakoreye muri BK Arena kuwa 25 Ukuboza 2023 aho abarenga ibihumbi 10 bamwitabye karame.
Iyo nkuru yanditswe n’umunyamakuru wacu Jean d’Amour Habiyakare, ayandika mu rurimi rw’Icyongereza. Yahamagariraga abantu kuzitabira iki gitaramo ikanabarangira aho bakura amatike. Kuba yaje mu zasomwe cyane, kandi abanyarwanda benshi bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, biragaragaza ko Israel Mbonyi akunzwe cyane n’ibwotamasimbi.
Indirimbo ye "Nina Siri" iri mu Giswahili nayo yaba umugabo w’ibi tuvuze kuko imaze kurebwa na Miliyoni 28 kuri Youtube, kandi u Rwanda rufite abaturage Miliyoni 13 gusa. Ndetse wibuke ko abo baturage bose atari ko bakoresha ikoranabuhanga rya Youtube.
Urutonde rw’inkuru 20 zasomwe cyane muri uyu mwaka wa 2023.
1. Kwakira First Lady, kwagurira umurimo muri America n’i Burayi: Ibigwi 5 bigira Apostle Mignonne umugore udasanzwe
2. Pastor Theogène Niyonshuti bakundaga kwita inzahuke yitabye Imana azize impanuka yabereye muri Uganda
3. Impamvu 4 umukristo adakwiriye kwizihiza St. Valentin - Umuburo wa Ev. Rosine Ingabire ku rubyiruko (VIDEO)
4. Urutonde rw’abahanzi 20 ba Gospel bayoboye abandi mu bukire mu Rwanda
5. Hashize ukwezi dukoze Divorce, nkeneye ko amfasha kwishyurira abana-Uwahoze ari umugore wa Bishop Gafaranga
6. Buy your ticket to enter the BK Arena for Israel Mbonyi’s Mega Concert on Christmas
7. Igihe cyose umujeni ukijijwe ashoboye kwirinda kureba porono, aba atsinze urugamba rukomeye
8. Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda [AEBR, UEBR, RBCR na CECA] yahurije hamwe imbaraga, ashimwa cyane na RGB-AMAFOTO
09. Nyuma y’ishingwa ry’urusengero rw’abatinganyi i Nyamirambo abapasitori b’i Kigali batezwe umutego w’umushibuka
10. It’s Our 1 Year Anniversary!: Impamvu 10 ukwiye gutera inkunga Paradise n’uburyo wabikoramo
11. Ibyo Siloam choir ikoreye Shalom choir bikwiriye kubera urugero rwiza abaramyi bose b’ibyamamare
12. Hasohotse amafoto 70 ashyushye y’ubukwe bwa Jimmy Rubibi & Benitha Furaha bitegura kujya kuba muri Amerika-VIDEO
13. Twongeye twataramye! Korali Christus Regnat yashyize abakunzi bayo I Bweranganzo, Josh Ishimwe aragaruka
14. Umuvugabutumwa Appolinaire Nshuti yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Jenny
15. Nyuma y’uko Apotre Masasu yise abahanzi ba Gospel inzererezi, Israel Mbonyi nawe agize icyo avuga ku idini
16. Musanze: Uwamahoro Immaculee yasize umugabo n’abana asubira mu yisumbuye, ubu afite Master’s
17. Rev Isaie Ndayizeye yagize icyo avuga ku munyamerikakazi wagaragaye muri ADEPR Nyarugenge azunguza Ibendera ry’abatinganyi
18. Namusabye urukundo ararunyima, mara imyaka 3 nkitereta! Froduard wa Paradise yizihije mu mashimwe imyaka 7 y’urushako
19. Baraberanye! Israel Mbonyi uherutse gukekwa mu rukundo na Esca Fifi yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga
20. Isomo twakura ku nkuru y’urukundo rwa Ally Soudy na Carine Umwiza bamaze imyaka 20 bakundana
Ubaye ushaka gusoma izi nkuru, biroroshye, wazandika muri Google uhita ubona Link y’inkuru yose ushaka. Ushobora no gukora ishakisha "Search" unyuze kuri Paradise.rw.
TUBIFURIJE UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2024