Kuri iki cyumweru ku rurembo rwa Kigali mu itorero rya Gatenga - SEGEEM, hateganyijwe igitaramo kizakira korali Itabaza imwe mu makorali akomeye mu karere ka Huye ku Itorero rya ADEPR Taba. Abarenga 60 banyuze mu Itabaza choir, bategerezanyije amatsiko menshi iyi korali.
Iyi korali Itabaza izaba yabukereye mu gitaramo cya Horeb gisoza icyumweru cy’ibikorwa by’iyi korali mu kuzirikana umurimo w’Imana ndetse n’abanyuze muri korali Horeb aho yatangiriye muri kaminuza yitwaga SFB.
Itabaza choir nayo yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka wi 1997, itanginzwa n’abaririmbyi bacye bari hagati y’icyumi na cumi na batanu. Uyu munsi ifite abaririmbyi bagera kuri 70 babarizwa ku itorero rya Taba.
Chorale itabaza igira abandi baririmbyi bayiririmbyemo bakorerera mu ntara zitandukanye n’umunjyi wa Kigali bagera kuri 60 bitwa Itabaza Diaspora.
Itabaza choir igiye kuza i Kigali
Chorale itabaza imaze kuba ubukombe mu kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda, mu karere k’ibiyaga bigari (DRC na Burundi) no muri Africa muri rusange.
Kugera uyu munsi imaze gushyira hanze album eshatu ndetse ikaba iri gutegura na Album yayo ya Kane. Zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe harimo, "Irahari", "Ibyaremwe" ndetse na "Rirarashe" zanitiriwe izo Album.
Nyuma y’ubutumwa bwiza mu ndirimbo kandi korali Itabaza nayo akora ibindi bikorwa rusange harimo gufatanya na Leta kubona ubwisungane mu kwivuza bw’abatishoboye dore ko mu giterane ngarukamwaka iherutse gukora kiswe Itabaza Week, yatanzemo ubwishingane mu kwivuza bw’abasaga ku miryango 100 itishoboye mu karere ka Huye.
Iyi korali inashyira imbaraga mu gutsura imibanire n’andi ma chorale arimo nka Chorale Itabaza Muhanga - Gahogo, Chorale Shalom -Nyarugenge nandi atandukanye mu Rwanda. Kuri iki cyumweru takili 13 Ugushyingo 2022, Itabaza irerekeza mu rurembo rwa Kigali mu itorero rya Gatenga - SEGEEM aho izaba irikumwe na Chorale Horeb ku munsi usoza ibikorwa bya Horeb Week.
Horeb Week irasozwa kuri iki cyumweru
RYOHERWA N’INDIRIMBO "IRAHARI" YA KORALI ITABAZA
RYOHERWA N’INDIRIMBO "UMWUKA WERA" YA HOREB CHOIR