Mu nyigisho yatanze kuri uyu wa 13 Kamena 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku nsanganyamatsiko yise “Ibanga ry’Ijoro n’Igicuku”, asobanura ko mu ijoro no mu gicuku haba ibihe by’umwihariko Imana ikoreramo kandi igasura abantu bayo.
Yavuze ko abantu benshi badaha agaciro ibihe by’ijoro, nyamara ngo ari amasaha ashobora kubamo amasezerano y’Imana, gusurwa na yo ndetse no kwakira ubuyobozi bwayo. Yashingiye ku Itangiriro 26:24, aho Imana yabonekeye Isaka nijoro ikamwibutsa amasezerano yari yaragiranye na se Aburahamu.
Pastor Gisanura yasobanuye ko Isaka atahawe umugisha kubera ibikorwa bye gusa, ahubwo ko yawuhawe kubera umubano Imana yari ifitanye na se. Yavuze ko ibikorwa by’umuntu bishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi ku bana be no ku bazamukomokaho.
Yagize ati: “Ibyo ukora uyu munsi, nutabisarura, abana bawe bashobora kuzabisarura. Ni yo mpamvu dukwiriye kwitondera ubuzima tubamo n’imibanire yacu n’Imana.”
Yagaragaje ko hari abantu benshi basaruye imigisha kubera gukiranuka kw’abababanjirije, mu gihe abandi basaruye ingaruka z’ibyaha by’ababyeyi babo. Yasabye abantu kubaho neza kugira ngo basigire abazabakomokaho umurage mwiza.
Mu gice cyibanze ku ijoro, Pastor Gisanura yavuze ko Imana ikunda kugenderera abantu mu bihe by’ituze, cyane cyane nijoro, igihe ibitekerezo byinshi byacogoye. Yasabye Abakristo kudapfusha ubusa ayo masaha mu bikorwa bitagira umumaro.
Yagize ati: “Nubura ibitotsi nijoro, ntuhite unywa inzoga, ngo ufata telefone cyangwa ngo ujye ku mbuga nkoranyambaga. Banza wibaze niba Imana idashaka kugusura cyangwa kuvugana nawe.”
Yakanguriye abantu gusoma Bibiliya, gusenga no gutekereza ku Ijambo ry’Imana igihe babyutse nijoro, aho gukoresha ayo masaha mu bindi bishobora kubatesha umugisha.
Yifashishije kandi inkuru yo mu Kuva 12, aho Imana yibutsa uko yacunguye Abisirayeli mu gicuku ikanyura muri Egiputa, asobanura ko igicuku ari igihe Imana ishobora guhindurira abantu amateka no kubakiza ibibazo bamazemo igihe kirekire.
Yavuze ko mu gihe abantu benshi baba baryamye kandi bafite intege nke, Imana yo iba iri gukora. Yongeraho ko nubwo hari abantu bakoresha igicuku mu bikorwa bibi, Abakristo bakwiye kugikoresha mu kwegera Imana no gushaka ubuyobozi bwayo.
Yasoje asaba abantu kumenyera kubana n’Imana mu masaha y’ijoro, bagafungura imitima yabo kugira ngo bayumve kandi bayoborwe na yo.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Pastor Christian Gisanura yatanze inama ngufi ati: “Ntukaryame udasenze.”