Metero ijana – uvuye ku kibuga cy’umupira w’amaguru niyo ntera yari itandukanije umukobwa w’umupasitori wa Texas ya ruguru n’aho umuntu witwaje imbunda yagabye igitero ku isoko rya Allen outlet ku wa gatandatu ushize.
Keon Byrd, umushumba mu Itorero Eleven32 muri Allen, avuga ko umukobwa we w’imyaka 16 yakoraga mu iduka ry’inkweto ku isoko igihe amasasu yatangiraga.
Mu gihe bashoboye kuvugana bakoresheje terefone ye igendanwa mu gihe cyo kurasa no kugeza igihe bongeye guhura, byamaze iminota 90 cyangwa irenga, nk’uko Byrd yabitangaje, byari bigoye cyane.
Ku wa gatanu, Byrd yatangarije The Christian Post abinyujije ku rubuga rwa interineti ati: "Nk’ababyeyi, gutegereza byasaga n’aho ari birebire kandi twumva gusa ko tutishoboye kuko nta byinshi twashoboraga gukora".
Ati: "Sinzi ko twahangayikishijwe n’umutekano we ako kanya gusa. Twamusabye gukurikiza ibyo manager amubwira kandi akajya kure y’imbere h’iduka. ”
Abayobozi bavuga ko abantu umunani bishwe, abandi barindwi bakomeretswa n’umuntu witwaje imbunda witwa Mauricio Garcia ku isoko ry’ubucuruzi rya Allen ryakoraga cyane, ku ya 6 Gicurasi.
Mu gihe kandi umukobwa wa Byrd yagize amahirwe yo kurokoka, yavuze ko ayo makuba ashobora kutizabagiranwa byoroshye ibyabaye mu imyaka iri imbere.
Ati: "Ibi byababaje cyane umukobwa wacu, kuko yiboneye byinshi muri ayo masaha abiri cyangwa arenga aho icyaha cyakorewe".
Byrd yagize ati: "Ku mubiri, ameze neza, ibyo turahirwa kandi turabishimira Imana, kuko benshi batagize amahirwe". "Gukira mu mutwe no mu marangamutima bizaba inzira ni gahoro gahoro."
Kuva iraswa, Itorero Eleven32, hamwe n’abandi benshi, bagize ijoro ryo gusengera baturage baguye muricyo gitero kandi ryiyemeza gutera inkunga Allen PD, abakozi b’ubuvuzi muri Texas Health Resources Allen na Medical City McKinney, ndetse n’ishuri ribanza ry’aba bombi.
Nk’umushumba, Byrd yavuze ko nubwo ibisubizo bitajya byoroha, azakomeza kwereka itorero rye ibyiza by Imana, kabone n’iyo yaba afite imibabaro itavugwa.