Igitabo Mothers of Zion, kivuga inkuru z’abagore b’abanya Caribbean bitanze mu kwubaka urusengero rwa mbere rw’abirabura mu Bwongereza. Ni igitabo cyanonosowe na Juliet Cole na nyina Lilieth Coley Wright mu rwego rwo kuzirikana ubwitange bw’aba bagore mu kwubaka itorero.
Mu kiganiro Juliet Coley yagiranye na Christian Today, yavuze ku mateka yaranze aba bagore avuga no ku bwitange bwabo mu kwubaka urusengero rwa Pantecost ruri mu zikomeye mu Bwongereza.
Christian Today: Ni ibihe bibazo abo bagore bahuye nabyo bubaka itorero mu gihugu kitari icyabo?
Juliet coley yasubije ati: "Nange ubwange ndi umwana w’umunya Caribbean, nzi ibyo aribyo gukurira mu gihugu kitari icyawe, irondaruhu, kutumvwa, kuvangurwa twagiye nabyo cyane.
Ndibuka kera twasengeraga ahantu bakodeshaga hasa nabi cyane, hananuka kuko itorero nta bushobozi twari dufite bwo gufata salle nziza, twakodeshaga ahantu abantu bakoreraga ibirori byavamo tukajyamo tugasenga, ba nyiri ahantu ntabyo bari bitayeho babaga bitaye ku mafaranga.
Ibibazo mu ngo, kutumvwa, guhohoterwa n’abo bashakanye nabyo bikababera umutwaro, kandi devorce ntiyari yemewe n’itorero, urumva ntibyari byoroshye".
Christian Today yongera irabaza iti: "Dusobanurire uburyo abo bagore bari batangaje, n’uburyo bakoragamo ibintu byabo"
Julie Coley yasubije agira ati: "Bahoraga bahuze, bafite inshingano nyinshi, kwita ku muryango, imirimo yo mu rugo itoroshye, kandi bakongeraho na gahunda yabo bwite yo kubaka urusengero, urumva ntibari borohewe".
Umunyamakuru yamubajije niba kuba abo bagore barashinze itorero bidaterwa nuko babaga barahuye n’ikibazo cy’irondaruhu dore ko bo bari abanya-Carribean kandi baba ari abirabura.
Juliet Coley yamusubije agira ati: "Yego ijana ku ijana , kuko insengero za hano zabaga zaruzuye, ariko nanone ku mwirabura kwibona cyangwa kubona umwanya aho hantu ntibari byoroshye".
Ikibazo kibanziriza icya nyuma yabajijwe ni "ese ni irihe somo wize mu gihe waganiraga na bariya bagore bari mu nkuru washyize muri kiriya gitabo"?
Yamusubije agira ati "Ibigwi by’abanya Caribbean ni nk’urutirigongo ku mateka y’abirabura, bari bonyine ntawe bari bafite ubavugira, birwanyeho ubwabo, barwananyeho, barafatanyaga, ubumenyi bafite nko kumenya guteka, gukora cake, gukusanyiriza amafaranga hamwe, kudoda biri mu byabafashaga mu birori by’ubukwe n’ibindi"
Ikibazo cya nyuma yabajijwe cyabazaga giti; "Izina mothers of Zion (ugenekereje mu kinyarwanda ababyeyi ba siyoni) ryaturutse he?"
Juliet Coley yasubije ati: "Ubwo twari mu gikorwa kibanziriza ishyingurwa ry’umubyeyi w’inshuti yanjye, nitegereje ifoto yari yakorewe mbona handi handitseho ’Mother of Zion’ noneho buri wese agiye gufata ijambo bavugaga uburyo yari umuntu mwiza;
Akunda abantu, akunda gutekera abantu, rero nabonye koko ari mama wa siyoni. mbihuje n’amateka rero y’abababyeyi nabo ukuntu bitanze, bakundaga abantu nabonye bihura, nuko izina ryaje".