× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibibazo bitatu Yesu Kristo yabajije Meddy bigatuma ahinduka akaba umuramyi

Category: Ministry  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibibazo bitatu Yesu Kristo yabajije Meddy bigatuma ahinduka akaba umuramyi

Ngabo Medal wamamaye nka Meddy, amaze imyaka irenga ibiri atangaje ko yahindutse, akava mu cyerekezo cyo kuririmba indirimbo zigenewe Isi akajya mu kindi cyo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ariko impamvu ntiyari yakamenyekanye.

Benshi mu bafana be bararakaye, bashaka impamvu nyinshi zitumvikana zo gusobanura icyamuteye kureka gukora indirimbo z’urukundo, akigira mu gukora izo kuramya, bamwe bakavuga ko yabitegetswe n’umugore we Mimi udakunda indirimbo zisanzwe, abandi bakavuga ko ahaze ihangana riba mu bahanzi.

Ibi byose yaje kubivuguruza, avuga icyamuteye kureka gukora indirimbo zisanzwe. Icyabimuteye nta kindi, ni uko yabitegetswe na Yesu Kristo. Yamusabye kumukorera kandi Meddy nta kindi yari gukora uretse kuririmba indirimbo zigenewe Ijuru.

Nk’uko aherutse kubitangariza kuri radiyo ya Bolding Press Nation mu kiganiro, yahishuye ko yari aryamye nk’ibisanzwe, aza kugira inzozi zitangaje. Muri izo nzozi yavuganye na Yesu, yicuye asanga yahindutse atakiri wa wundi.

Yesu yamubajije ibibazo bitatu, kugira ngo Meddy wari usanzwe ari Umukristo ahitemo kimwe. Yesu yagize ati: “Ushaka kubaho utanzi, ushaka kubaho unzi, ushaka kuba inshuti?” Meddy nta gutinda yahise asubiza ati: “Nshaka kuba inshuti.”

Akangutse yumvise yahindutse. Inzozi yari asanzwe azigira ariko iz’uwo munsi zo yumvise zidasanzwe. Yabonye ko Yesu yifuza ko amukorera, bityo na we abona ko nta kindi yakora uretse kureka gukora indirimbo zisanzwe, ahubwo agakora izo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubuzima bwe bwari bushingiye ku by’Isi ariko yagombaga kubireka, akizera ko Umwana w’Imana azamufasha. Bidatinze, mu kwezi kwa Mutarama 2022 yasohoye indirimbo yise Grateful. Yari intangiriro yo gukomeza kugendera muri icyo cyerekezo.

Muri iyi minsi, Abanyarwanda n’abandi bamukunda aho batuye hose, bategereje indirimbo azakorana n’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa Adrien Misigaro. Izaba ari indirimbo ya kabiri bakoranye.

Undi muramyi bazakorana indirimbo vuba ni Serge Iyamuremye nawe utuye muri Amerika. Meddy ntazigera na rimwe yongera kuririmba indirimbo zigenewe Isi, ahubwo azajya aririmba izigenewe Ijuru, kubera ibibazo bitatu Yesu Kristo yamubajije.

Na mbere yo kuririmba iz’isi yari umhanzi wa Gospel [muri Zion Temple mu Gatenga baramuzi cyane] aho yatangiriye ku ndirimbo yise "Ungirira Ubuntu", ibi bivuzee ko agarutse mu muziki wa Gospel. Tumwifurije amahirwe masa mu muziki wa Gospel.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.