Hashize igihe kitari gito abakiristu bo mu Buhinde mu ntara ya Manipur baguye mu myigaragambyo n’ubugizi bwa nabi buhamaze igihe ariko bukaba bwarafashe indi ntera kuko abagera ku 150 bamaze kwica guhera Gicurasi muri uyu mwaka.
Ubu hateguwe amasengesho yo gushyingura abakristo bavukijwe ubuzima. Iyi misa ubusanzwe yari iteganijwe ku 03 Kanama, gusa iza gusubikwa na Minisitiri w’Ibibera imbere mu gihugu (Interior minister) witwa Shah nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba kamwe mu duce twa Minipur mu kiganiro yagiranye na Christian Post.
Abakiristu bakunze kwicwa ni abaturiye uturere twa Bishnupur na Charachandpur hakaba hibasirwa abakiristu bo mu bwoko bw’aba Kukizo. Haracyari imibiri y’abantu benshi ikiri mu bitaro hirya no hiryo mu Buhinde yabuze abayo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Imiryango yatinye kujya gufata imibiro kugira ngo bitazaba intandaro yo guhohoterwa kuko baba bamenye ko ari bene wabo nabo byabagiraho ingaruka, mu gihe abandi nabo banze gushyingura imibiri kugira ngo bagaragaze ko bahohotewe.
Abagera ku bihumbi 50 bamaze gukurwa mu byabo n’imvururu, abagera kuri 300 bakaba barembeye mu bitaro hirya no hino mu Buhinde, naho ibihumbi by’insengero n’amazu byo byarasenwe mu myigaragambyo.
Igiteye inkeke kurushaho ni uko nkuko bivugwa na bamwe mu basesenguzi bavuga ko uru rwango rushobora gukwirakwira igihugu cyose bitewe nuko abishwe cyane nk’uko twabivuze haruguru ni abakristu bo mu bwoko bw’ aba kuki-zo;
Kandi ubu bwoko bufite ubwiganze mu yandi ma leta menshi yo mu Buhinde nko mu duce twa Mizoram, Myanmar na Bangladesh naho muri Manipur ubwoko bwa kabiri mu kugira ubwiganze bwo bwanze kugira aho bubogamira ariko bukagaragaza ko badashima ibibera mu Buhinde.
Tugarutse ku ruhare rwa leta mu kubungabunga amahoro muri Manipur, kugeza ubu leta imaze kohereza abasirikare bagera ku 50,000 n’abapolisi ndetse n’izindi nzego nyinshi z’umutekano nubwo ntacyo bitanga.
Hari amakuru avuagako abateza umutekano muke bamaze kwambura inzego z’umutekano intwaro zigera ku 4000 zikaba zikoreshwa mu guhungabanya umutekano w’abakiristu batuye muri Manipur. Mu kwezi gushize inteko y’ibihugu by’uburayi iherutse gushyira igitutu ku Buhinde mu kwezi gushize babusaba gukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruke mu ntara ya Manipur.