Korali Hoziana ni imwe mu makorali yamenyekanye Kandi yabayeho kuva kera muri iki gihugu cyacu ikaba ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Nyarugenge.
Kuri uyu wa 08 Werugwe 2024, Korali Hoziyana yashyize hanze indirimbo bise "Naguzwe amaraso". Yagiye hanze ku isaha ya saa tatu n’igice z’igitondo. Amajwi yayo yakozwe na Nicolas naho mashusho akorwa na Musinga. lyi ndirimbo ije nyuma yiyo bakoze ku wa 05 Werugwe 2024 bise "Utwihishurire".
Korali Hoziyana yongeye kwigiza hafi abakunzi bayo ibaha igihangano bise "Nzahimbaza Uwiteka" yasamiwe hejuru dore ko ari yo ndirimbo ya mbere bashyize hanze muri uyu mwaka wa 2024, ikaba yaragiye hanze tariki 5 Gashyantare 2024.
Baherukaga gushyira hanze indirimbo isoza umwaka wa 2023 ku wa 31 Ukuboza 2023 "Ushimwe Mana" nayo ikaba yaraje ikurikira indirimbo ya Noheli yiswe "Emmanuel" yagiye hanze 24/12/2024.
Korali Hoziyana ni itsinda ry’abaririmbyi ribarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge ariko igakora umurimo w’Imana mu bice bitandukanye. Mu minsi itanu ishize korali Hoziyana yari yataramiye i Nyabisindu ndetse ihagirira ibihe byiza.
Korali Hoziyana imaze igihe kitari gito ikora umurimo w’Imana mu gihe cy’imyaka irenga 55 ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo ku itorero rya ADEPR Nyarugenge.
Korali Hoziana ifite amateka ahera mu 1967, muri uyu mwaka ni bwo Rev. Kayihura Jacob yavuye mu Ntara y’Iburengerazuba, ahitwaga Gisenyi Imana imwohereje kuvuga ubutumwa mu Mujyi wa Kigali, agira ikicaro i Gasave ku Gisozi, birangira hanavukiye korali.
Nyuma y’umwaka umwe mu 1968, uyu mukozi w’Imana yaje gutangiza itsinda ry’abaririmbyi bagera kuri batanu barimo umufasha we, abakobwa be babiri n’umuvugabutumwa witwaga Mbuzukongira Gaspard nyuma waje kuba Pasiteri.
Korali yakomeje kwaguka ikorera aha i Gasave, bigeze mu 1978 ikurwamo ebyiri, abari batuye mu gice cya Nyakabanda na Gikondo boherezwa i Nyarugenge, abandi basigara i Gasave mu Murenge wa Gisozi.
Abasigaye i Gasave ni bwo baje kwitwa Korali Gasave, naho abagiye i Nyarugenge mu 1978 nibo baje kwitwa Korali ya Kigali, mu mwaka wa 1980 bahindura izina bitwa Korali Hoziyana. Mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, abaririmbyi b’iyi korali bayiburiyemo ubuzima, ariko ikomeza kwaguka.