Kuba single/ kuba utari mu rukundo birashoboka ko waba uri umwanzuro mwiza wafashe kuko nabyo bigira ibyiza byabyo ariko ugomba kwemera ko hari igihe wumva ukeneye kuba uri kumwe n’umugabo cyangwa kuba uri mu rukundo.
Twegeranije ibintu bitanu bigaragaza ko ukeneye umukunzi, twifashishe urubuga rwa elcrema.
1. Wishimira inkuru z’urukundo cyangwa ugirira ishyari inshuti zawe ziri mu rukundo
Iyo utari mu rukundo akenshi uba unyuzwe, uturije mu mwanya urimo, ariko igihe cyose watangiye gukururwa n’inkuru za bagenzi bawe bari mu rukundo ukumva ushaka kumenya byinshi kuri bo, rimwe na rimwe ukanifuza ko ari wowe waba uvugwa muri iyo nkuru, nabyo byafatwa nk’ikimenyetso cy’uko ukeneye umukunzi.
2.Kurara amajoro
Ubusanzwe mu byiyumviro by’umuntu ku manwa ntabwo bikora cyane, ariko nijoro iyo wababaye, wumva uri wenyine ni bwo bikora cyane. Ibi nibitangira kubaho, nabyo bishobora kukwereka ko ari umwanya wo gufungura umutima wawe undi muntu akinjira.
3. Kwiyumvamo ko hari umwanya urimo ubusa muri wowe
Ubundi kuba utari mu rukuno ntibyagakwiye gutuma wumva hari ikibura. Igihe watangiye kwumva ko kuba uko umeze hari ikibura, ushatse wareka ukomanga akinjira kuko nabyo byaba ikimenyetso ko ukeneye umukunzi.
4. Umutima utangira kwumva hari ibyo wishinja
Watenguha buri umwe ariko ntiwatenguha umutima wawe kuko wo umenya ibyo ukeneye mbere y’uko utangira kubisobanukirwa. Rero no kuri iyi ngingo byaba byiza wumviye icyo umutima ugusaba.
5. Ukumbura kuba mu rukundo
Ese ujya ukumbura uko kugira umukunzi bimera, ujya wibuka ibihe wanyuzemo mu rukundo kabone nubwo waba uzi neza ko uwo mubano ntacyo wakumariye ariko ukumva gusa hari ibihe wibuka byiza byaba byiza bigarutse. Ibi nabyo byaba kimwe mu bimenyetso simusiga.
Sinasoza ntakubwiye ko urukundo ari rwiza kandi bikaba byaba nabyiza kumvira amarangamutima yawe, ariko nanone si byiza guhutiraho, kubijyamo gutyo gutyo ugomba kuba uzi neza ibyo urimo wabona utarabona ugukunda by’ukuri byaba byiza ubaye urindiriye gato.