× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nsabiyumva Yvette na Ntawigenera Cyprien bakoze ubukwe bw’agatangaza-PHOTOS

Category: Love  »  5 months ago »  Pastor Rugamba Erneste

Nsabiyumva Yvette na Ntawigenera Cyprien bakoze ubukwe bw'agatangaza-PHOTOS

Nsabiyumva Yvette yinjiye mu rugendo rushya rw’ubuzima rwo kubaka urugo n’umukunzi we Ntawigenera Cyprien.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye ku rusengero rwa Bibare ku wa Kane, tariki ya 28 Kanama 2025. Nsabiyumva Yvette azwiho ibigwi bikomeye mu ivugabutumwa, haba mu Rwanda no mu mahanga.

Yubatse izina rikomeye mu gihugu cy’u Buhinde, aho yamamaje Ijambo ry’Imana mu gihugu kizwiho kugira ibigirwamana byinshi bisaga igihumbi, agaragaza ko Imana yo mu ijuru ari yo rukumbi ikwiye gusingizwa. Uyu muhango wo gusaba no gukwa wabereye mu ihema rinini rya Makita Tent riherereye i Kimironko.

Ijisho ry’umunyamakuru wa Paradise.rw ryabonye ibyishimo n’umunezero byaranze ubu bukwe, ariko by’umwihariko rikanasubiza amaso inyuma ku rugendo rurerure rw’ivugabutumwa Nsabiyumva Yvette yakoze mu gihe yari kwiga mu Buhinde, aho na bagenzi be bamushimiye bavuga ko ari we watangije umurimo wo guhuza urubyiruko rw’Abadivantiste b’Abanyafurika ku rwego rwa kaminuza.

Mu karasisi karyoheye ijisho kakozwe n’urubyiruko rwa J.A. [Jeunesses Adventiste] rwo mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ryo mu Karere ka Rulindo, abageni bagaragajwe mu buryo budasanzwe. Uyu muhango wateye impundu abatuye Bibare ndetse n’abanyuze muri ako gace, kuko umuziki wacuranzwe n’ibyishimo byari byose.

Mu buhamya bwatanzwe, inshuti n’imiryango yagaragaje ko Cyprien abonye umugore mwiza kandi w’umutima mwiza. Mu karasisi kagaragaje umwihariko, Cyprien yari yambaye imyambaro iranga aba J.A.

Muri ubu bukwe bw’agatangaza, Cyprien yanambitswe ingofero ikozwe nk’iy’abasirikare bakuru, yongerwaho n’igitambaro cyerekana ubudasa. Umugaragu we nawe yari yambaye nk’uwe ariko afite ingofero y’icyubahiro kurushaho.

Mu byatunguye abatashye, harimo n’umusore wavuze ko na we yifuza gukodesha J.A mu bukwe bwe, ariko asubizwa ko ibyo bidashoboka keretse na we afashe icyemezo cyo kuba umwe mu bizera.

Ikindi cyaranze ubu bukwe ni uko abageni batambikanye impeta nk’uko bimenyerewe mu yandi matorero, bitewe n’uko mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi atari umuco wemewe.

Muri ubwo bukwe kandi, mukuru wa Nsabiyumva Yvette, Nakabonye Apolinaria, yashimye cyane umugabo we amwita umugore mwiza ku mubiri no ku mutima, amwifuriza kubaka urugo ruhire ruzahama, dore ko bamaze igihe kinini bakundana.

Cyprien na Yvette bakoze ubukwe bw’agatangaza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.